Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba uruhushya rwo gukora rwo mu buryo bw’ikoranabuhanga

Iyi serivisi itangwa ku bigo by'ubuvuzi byigenga bifite impapuro z'impushya bikaba bishaka kuzihindura mu miterere koranabuhanga


Iyi dosiye itunganywa mu minsi 10  kandi Ntiyishyurwa


Ibisabwa:

  • Abasaba bafite cyangwa  badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Ikigo cy’ubuvuzi kigomba kuba gifite nomero y’uruhushya rwo gukora rugifite agaciro

  • Ikigo cy’ubuvuzi kigomba kuba gishaka guhindura uruhushya mu miterere koranabuhanga

Imigereka isabwa (5)

1. Imigereka y’umuyobozi wa serivisi z’ikigo cy’ubuvuzi

2. Icyemezo cy‘ uruhushya usanganywe

3. Icyemezo cy'iyandikisha rya sosiyete kiva muri RDB

4. Raporo y'ubugenzuzi

5. Uruhushya rwo guturwamo


Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba uruhushya rwo gukora rwo mu buryo bw’ikoranabuhanga


  1. Sura www.irembo.gov.rw ,mu gice cy’Ubuzima,hitamo “Itangwa ry’uburenganzira  bwo gutangiza ivuriro”.


  1. Hitamo”Gusaba uruhushya rwo gukora rwo mu buryo bw’ikoranabuhanga”



  1. Kanda “Saba” utangize ubusabe.

  1. Uzuza Amakuru y’ikigo cy’ubucuruzi yose uko asabwa.




  1. Uzuza Amakuru y’umuyobozi mukuru.



  1. Uzuza Imyirondoro y’umuyobozi wa serivisi z’ikigo cy’ubuvuzi.



Note: Kanda kuri “ongeramo umukozi” ,paji nshya irahita ifunguza.Uzuza amakuru y’abakozi bashya uhite wohereza.




  1. Ongeraho Imigereka yose uko isabwa,uhite ukanda kuri “Ibikurikira”.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili maze ukande kuri Ohereza.


  1. Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2….) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.


Iyo ubusabe bwemejwe,usaba aba ashobora gukuramo uruhushya rwo gukora n’amakuru avuguruye y’umuyobozi mukuru mushya ku rubuga rwa IremboGov.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.