Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Uruhushya rwo Gukora rw’Ikigo cy’ubuvuzi gishya

Iyi serivisi ihabwa ibigo byarangije neza igenzura kandi byahawe icyemezo cyiza kibemerera gutangira gukora. Iyi ni intambwe y’ingenzi ku kigo cy’ubuvuzi cyigenga kigira ngo gitangire gutanga serivisi zacyo. Nyuma yo gusuzumwa byimbitse no kuzuza ibisabwa byose n’amabwiriza, ikigo kiba cyemerewe gutangira gusaba uruhushya rwo gukora. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 30, kandi serivisi ntiyishyurwa.

Ibisabwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda hano umenye uko wa fungura konti.

  • Ikigo kigomba kuba gifite nomero y’uruhushya (license number).

  • Ikigo cy’ubuvuzi kigomba kuba cyararangije neza igenzura

Inyandiko zisabwa kongerwaho (3):

  • Inyandiko z’umuyobozi (Director Attachments)

  • Amasezerano yo gutwika imyanda y’ubuvuzi (Incineration contract)

  • Amasezerano ya ambulanse cyangwa kopi karite jone( yellow card)  y’ikinyabiziga

Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba uruhushya rwo gukora rw’ikigo cy’ubuvuzi gishya:

Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, maze munsi y’icyiciro cya “Ubuzima”, hitamo itangwa ry’uburenganzira bwo gutangiza ivuriro.

Intambwe ya 2: Munsi ya Itangwa ry’uburenganzira bwo gutangiza ivuriro, hitamo “Uruhushya rwo gukora ikigo cy’ubuvuzi gishya”, hanyuma ukande kuri Saba.

Intambwe ya 3: Injiza amakuru y’ubusabe (nomero y’uruhushya – license number) n’amakuru y’Umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi (Clinical Service Director), arimo ubwoko bw’inyandiko y’indangamuntu, aderesi ya imeyili, imyaka y’uburambe, na nomero y’uruhushya rwo kuvura 


Intambwe ya 4: Kanda kuri “Ongeramo umukozi” kugira ngo wuzuze amakuru. Hazafunguka agace (tab) ko kwandikamo amakuru asabwa.

Intambwe ya 5: Shyiraho (upload) inyandiko zisabwa mu buryo (format) bukwiye, zirimo “Imigereka y’umuyobozi mukuru,” hanyuma ukande kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze

Intambwe ya 6: Emeza ko amakuru watanze ari yo, andikamo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification), hanyuma ukande kuri Ohereza.

Intambwe ya 7: Hazahita hakorwa nomero y’ubusabe (B2……..) izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.

Iyo ubusabe bumaze kwemezwa, usaba ahabwa ubutumwa bumumenyesha, kandi ashobora gukuramo uruhushya (License) kuri IremboGov cyangwa akarwohererezwa kuri imeyili.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.