Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba uruhushya rw’agateganyo rwo kwandikisha ikigo cy’ubuvuzi

Uru ruhushya ruhabwa inzego zifite umugambi wo gushinga ikigo cy'ubuvuzi gishya. Ni intambwe ya mbere ibanziriza gusaba uruhushya rwo gukora. By'umwihariko, iki cyemezo nta tariki yo kurangira gifite. Giha ababyifuza ubushobozi bwo gukomeza gusaba uruhushya rukurikiraho mu buryo buboroheye.


Iyi dosiye itunganywa mu minsi 30,kandi Ntiyishyurwa.


Ibisabwa:

  • Abasaba bafite cyangwa  badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Ikigo kigomba kuba gifite nomero ya TIN.

  • Iyi serivisi yemerewe ibigo by’ubuvuzi byiyandikishe mu Rwanda.


Imigereka isabwa (4)

  • Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko cy’umuyobozi mukuru

  • Gahunda y’ubucuruzi y’imyaka 5

  • Umwirondoro (CV) w’umuyobozi mukuru

  •  Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi muri RDB



Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba uruhushya rw’agateganyo rwo kwandikisha ikigo cy’ubuvuzi.


  1. Sura www.irembo.gov.rw ,mu gice cy’Ubuzima,hitamo “Itangwa ry’uburenganzira  bwo gutangiza ivuriro”.


  1. Hitamo “Uruhushya rw’agateganyo rwo kwandikisha ikigo cy’ubuvuzi”.


  1. Kanda “Saba” utangize ubusabe.


  1. Uzuza Amakuru y’ikigo cy’ubuvuzi yose uko asabwa.



  1. Uzuza Serivisi z’ikigo cy’ubuvuzi.


  1. Ongeraho Imigereka yose uko isabwa,hanyuma ukande Ibikurikira.



  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.


  1. Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2….) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.


Iyo ubusabe bwemejwe,usaba arabimenyeshwa akaba yakuramo uruhushya ku rubuga rwa IremboGov cyangwa kuri imeyili.








Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.