Iyi serivisi ihabwa ibigo bifuza kongera kuvugurura uruhushya rw’agateganyo basanganywe (provisional authorization). rumara umwaka umwe kandi rushobora kongerwa inshuro imwe. Iyi Serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Igihe cyo gutunganya: iminsi 5, Ikiguzi: Ntiyishyurwa
Ibisabwa mbere:
Abasaba bashobora kuba bafite konti ya IremboGov cyangwa batayifite
Kanda hano umenye uko wafungura konti
Ku bigo byanditse, bigomba kugira nomero ya TIN
Usaba agomba kugira nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora
Inyandiko zisabwa:
Icyemezo cy’uko Umuyobozi Mukur w’ikigo atakatiwe n’inkiko
Umushinga w’ubucuruzi w’imyaka 5 (Business Plan)
Inyandiko z’inyongera (zitari itegeko):
Igishushanyo mbonera cy’inyubako niba hari iri kubakwa
Izindi nyandiko zunganira dosiye
Intambwe zo gusaba iyi serivisi:
Sura www.irembo.gov.rw, hanyuma munsi ya “Ubuzima” ukande kuri “Itangwa ry’uburenganzira bwo gutangiza ivuriro”
Hitamo 'Gusaba kongera igihe cy’uruhushya rw'agateganyo rwo kwandikisha ivuriro' ahabugenewe
Maze ukande “Saba”.
Andika nomero y’ikirango cy’ubuziranenge cy’ivuriro, andi makuru yose ahite yiyuzuza. Hanyuma, hitamo ubwenegihugu bw’Umuyobozi Mukuru.
Komeza ushyiremo aho ikigo nderabuzima giherereye n’serivisi gitanga, harimo izitangwa igihe cyose n’izitangwa mu gihe gito
Ohereza inyandiko zisabwa n’izindi zikenewe, hanyuma ukande kuri “ibikurikira”
Emeza ko amakuru watanze ari yo, shyiramo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, kanda akamenyetso ko kwemeza, hanyuma ukande kuri “Ohereza”.
Nomero y’ubusabe izahita itangwa kandi igaragazwe kugira ngo ushobore gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.
Icyitonderwa:
Iyo Minisiteri y’Ubuzima imaze kwakira no kwemeza ubusabe bwawe bwo kuvugurura uruhushya rw’agateganyo rwo kwandikisha ikigo nderabuzima, uzahabwa ubutumwa bwemeza ubusabe bwawe. Hanyuma ushobora gukuramo icyemezo cyawe ku IremboGov.





