Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Kuzamura Icyiciro cy’Ikigo Cy’Ubuvuzi

Iyi serivisi ifasha ibigo by’ubuvuzi kuzamura icyiciro cyabyo. Iboneka ku bigo nderabuzima bifite uruhushya rwemewe rwo gukora. Iyi serivisi yorohereza inzira yo kuzamura icyiciro cya serivisi z’ubuvuzi zitangwa n’ikigo. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubuzima..

Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 30, kandi serivisi ntiyishyurwa.

Ibisabwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti.

  • Ikigo cy’ubuvuzi kigomba kuba gifite uruhushya rwemewe rwo gukora kandi cyifuza kuzamura icyiciro cyacyo.

Inyandiko zisabwa kongerwaho (3):

  • Amasezerano yo gutwika imyanda y’ubuvuzi 

  • Amasezerano y’imbangukiragutabara cyangwa kopi y’ikarita y’umuhondo y’ikinyabiziga

  • Icyemezo cyo gukoresha inyubako 

Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba kuzamura icyiciro cy’ikigo cy’ubuvuzi:

Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, maze munsi y’icyiciro cya “Ubuzima”, hitamo “Gusaba kuvugurura ikigo cy’ubuvuzi”.


Intambwe ya 2: Munsi ya Itangwa ry’uburenganzira bwo gutangiza ivuriro, hitamo “Gusaba kuvugurura  ikigo cy’ubuvuzi”, hanyuma ukande kuri Saba.


Step 3: Fill in the health facility information (enter the license number, the health facility new category, the reason for upgrading,and select the additional services).

Intambwe ya 3:
 Uzuza amakuru y’ikigo cy’ubuvuzi (injiza nomero y’uruhushya, icyiciro gishya cy’ikigo cy’ubuvuz, impamvu yo kuzamura icyiciro, hanyuma uhitemo serivisi zinyongera zizatangirwa aho).

Intambwe ya 4: Kanda kuri “Ongeramo umukozi” kugira ngo wuzuze amakuru y’abakozi b’inyongera.

Intambwe ya 5: Shyiraho (upload) inyandiko zishyigikira ubusabe, hanyuma ukande kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.


Intambwe ya 6: Emeza ko amakuru watanze ari yo, andikamo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification), hanyuma ukande kuri Ohereza.

Intambwe ya 7: Hazahita hakorwa nomero y’ubusabe (B2……..) izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze

Iyo ubusabe bwawe bumaze kwemezwa, ikigo cy’ubuvuzi kizashobora gukuramo uruhushya rwavuguruwe rwo gukora, rurimo urutonde rushya rwa serivisi zitangwa.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.