Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko Ibigo by’ubuvuzi Byigenga Bishobora Gusaba Kongeramo Abakozi Bashya

Iyi serivisi igenewe ibigo by’ubuvuzi byigenga bisaba kongeramo abakozi bashya, bikaba bikorwa igihe habaye impinduka mu bakozi. Serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubuzima (MOH).

  • Igihe cyo gutunganya: iminsi 15  Ikiguzi: Ni ubuntu


Ibisabwa mbere:

  • Abasaba serivisi bashobora kuba bafite konti cyangwa batayifite.

  • Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

Inyandiko zisabwa:

  • Umwirondoro w’umukozi (CV)

  • Uruhushya rwo gukora umwuga 

  • Icyemezo cy’akazi yakoze 

  • Icyangombwa cyemeza ko umuntu yakitiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko

  • Impamyabumenyi y’umukozi

  • Uruhushya rwo gukora ku banyamahanga niba ari umunyamahanga


Intambwe zo gusaba kongeramo abakozi bashya:

  1. Sura www.irembo.gov.rw munsi ya “Ubuzima,” kanda kuri “itangwa ry’uburenganzira bwo gutangiza ivuriro”

  1. Hitamo “Gusaba Kongeramo umukozi mushya ” hanyuma ukande kuri “Saba”

  1. Shyiramo amakuru y’ikigo cy’ubuvuzi, harimo na nomero y’uruhushya rwo gukora.

  1. Kanda kuri “Ongeramo umukozi”.

5. Idirishya rishya rizafunguka. Shyiramo amakuru y’umukozi, harimo:

  • Ubwoko bw’icyangombwa  kimuranga (Indangamuntu/Pasiporo)

  • Itariki y’amavuko

  • Uko wa muvugisha (telefoni na emeyili)

  • Ubwoko bw’akazi akora

  • Aho asanzwe akorera n’umwanya afite (Current Employment and Job Title)

  • Nomero y’uruhushya rwo gukora umwuga (Practicing License)

6. Ongeraho inyandiko z’umukozi zirimo: CV, uruhushya rwo gukora umwuga, uruhushya rwo gukora ku banyamahanga (niba ari umunyamahanga), icyemezo cy’uko yakatiwe cyangwa atakatiwe, impamyabumenyi, n’icyemezo cy’akazi yakoze. Maze ukande “Ongeramo umukozi” kugira ngo ukomeze.


  1. Nyuma yo kongeramo umubare w’abakozi ushaka, kanda kuri “Ibikurikira”.

  2. Emeza ko amakuru watanze ari yo, shyiramo nomero ya telefoni na aderesi ya imeyili, kanda akamenyetso ko kwemeza, hanyuma ukande kuri “Ohereza”.

  3. Nomero y’ubusabe izahita itangwa kugira ngo ushobore gukurikirana aho ubusabe bwawe buhagaze.


Icyitonderwa:
 Iyo Minisiteri y’Ubuzima imaze kwakira no kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa ubutumwa bwemeza icyifuzo cyo kongeramo abakozi bashya.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.