Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wakuramo icyemezo cyangwa Inyemeza bwishyu mu buryo bw’ikoranabuhanga

Iyi nyandiko ikwereka intambwe ku yindi, uburyo wakuramo inyemeza bwishyu mugihe wamaze kwishyurira dosiye kuri IremboGov. N’uko wakuramo Icyemezo mu buryo bw’ikorana buhanga, aha ngaha, uba wamaze gusaba, kwishyura ndetse na dosiye yawe yamaze kwemezwa.

Ibikenewe: 

  • Usaba agomba kuba ari muri  konti y’Irembo cyangwa akegera umu ejenti w’irembo umwegereye akamuha ubufasha.

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov 

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyuriraho.

  • Usaba agomba kuba afite ubutumwa buvuye mu kigo cya leta bwemeza ko yasabye dosiye.

  • Usaba akenera interineti/murandasi na mudasobwa cyangwa telefone igendanwa/smartphone. 

Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusohora icyemezo cyawe: 

  1. Jya kuri www.irembo.gov.rw  maze ukande kuri “ Kwinjira”.


2. Harahita hafunguka indi paji; uzuza nomero ya telefoni y’u Rwanda hamwe n’ ijambo ry’ibanga ukande ahanditse injira.


3.  Kanda ahanditse izina ryawe, maze ukande ahanditse “Serivisi Zasabwe”.


4. Shyiramo nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyuriraho mu ishakiro maze ukande ku kamenyetso ko gushaka. Dosiye wasabye ihita igaragara.



5. Kanda kuri “Kuramo Icyemezo” cyangwa “ Kuramo igitansi” bitewe nicyo wifuza.

6. Hitamo ururimi wifuza maze ukande kuri Kuramo Icyemezo Koranabuhanga cyangwa Kuramo igitansi

Birabaye! Ubu icyemezo cyawe cyangwa inyemezabwishyu yawe biroroshye kubibona.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.