Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko Ibitaro Byigenga Bishobora Gusaba Gukuraho Abakozi

Iyi serivisi itangwa ku bitaro byigenga bisaba gukuraho abakozi, bikaba bikorwa igihe habaye impinduka mu bakozi. Serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubuzima (MOH).

  • Igihe cyo gutunganya: iminsi 15, Ikiguzi: Ntiyishyurwa

Ibisabwa mbere:

  • Abasaba serivisi bashobora kuba bafite konti cyangwa batayifite.

  • Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

Ibikenewe koherezwa:

  • Ibaruwa isaba kwegura

  • Ibaruwa yemeza y’umukoresha (Confirmation Letter of Employer)

Intambwe zo gusaba gukuraho abakozi:

  1. Sura www.irembo.gov.rw munsi ya “Ubuzima”, kanda kuri Itangwa ry’uburenganzira bwo gutangiza ivuriro


  1. Hitamo “Gusaba Uruhushya rwo Gukora mu buryo bw’ikoranabuhanga” hanyuma ukande kuri “Saba

  1. Shyiramo amakuru y’ikigo cy’ubuvuzi  harimo na nomero y’uruhushya.

  1. Shyiramo amakuru y’umukozi, harimo indangamuntu ye n’impamvu yo kumukuraho

  1. Ohereza inyandiko zisabwa hanyuma ukande kuri “Ibikurikira

  1. Emeza ko amakuru watanze ari yo, shyiramo nomero ya telefoni na aderesi ya imeyili, kanda akamenyetso ko kwemeza, hanyuma ukande kuri “Ohereza”.

  2. Nomero y’ubusabe izahita itangwa (B2…) kugira ngo ushobore gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.


Icyitonderwa: 

Iyo Minisiteri y’Ubuzima imaze kwakira no kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa ubutumwa bwemeza icyifuzo cyo gukuraho abakozi.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.