Iki gice kikwereka uburyo wafungura konti kuri IremboGov, intambwe ku yindi.
Ibikenewe:
Ugomba kuba ufite ibi bikurikira:
Nomero ya telefini cyangwa imeyili
Nomero y’Indangamuntu
Nomero y’ikarita ya konsula (consular card) niba uri umunyarwanda uba mu mahanga
Icyitonderwa:
Kanda, *125#, ubyemeze. Iyo bidahura, usura ishami rya MTN cyangwa Airtel rikwegereye kugira ngo uhabwe ubufasha.
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gufungura konti:
Jya kuri www.irembo.gov.rw maze ukande kuri Iyandikishe.
Hahita hafunguka indi paji. Kurikiza izi ntambwe 2 kugira ngo ubashe gushyiraho konti yawe.
Ohereza amakuru asabwa: Uzuza nomero ya telefone cyangwa Imeyili yawe maze ushyiremo ijambo ry’ibanga maze ukande kuri Fungura konti.
Icyitonderwa: Ijambo ry’ibanga rigomba kuba rifite byibuze inyuguti 8, harimo byibuze umubare 1, inyuguti nkuru 1 byibuze, inyuguti imwe ntoya n’akamenyetso kihariye (.!*/-+)
Isuzuma rya konti: Kode yo gusuzuma/OTP yoherezwa kuri telefone cyangwa imeli yawe binyuze mu butumwa bugufi . Shyiramo kode woherejwe maze ukande kuri Emeza.
Ikaze muri Irembo! ubu wasaba serivisi zose wifuza