Iyi serivisi igenewe ibigo by’ubuvuzi bifite uruhushya rwemewe rwo gukora kandi byifuza kongeraho serivisi nshya. Ihuza n’ibyifuzo by’ibigo by’ubuvuzi bishaka kwagura urwego rwa serivisi z’ubuvuzi biteganya gutanga. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubuzima
Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 30, kandi serivisi ntiyishyurwa.
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano umenye uko wafungura konti.
Ikigo cy’ivuriro kigomba kuba gifite nomero y’uruhushya rwemewe rwo gukora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba kongeraho serivisi nshya ku kigo cy’ubuvuzi:
Intambwe ya 1:Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, maze munsi y’icyiciro cy “Ubuzima”, hitamo "Itangwa ry'uburenganzira bwo gutangiza ivuriro."
Intambwe ya 2: Ahanditse Itangwa ry'uburenganzira bwo gutangiza ivuriro, hitamo “Gusaba kongera serivisi nshya mu kigo cy'ubuvuzi”, hanyuma ukande kuri saba.
Intambwe ya 3: Uzuza amakuru y’ikigo cy'ubuvuzi (nomero y’uruhushya, urutonde rwa serivisi nshya zitangwa igihe cyose (full-time), n’urutonde rwa serivisi nshya z’igihe gito (part-time)).
Intambwe ya 4: Kanda kuri “Ongeramo umukozi” kugira ngo wuzuze amakuru y’abakozi bongeweho, hanyuma ukande kuri ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Intambwe ya 5: Shyiraho (upload) inyandiko zisabwa, hanyuma ukande kuri ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Intambwe ya 6: Emeza ko amakuru watanze ari yo, andikamo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification), hanyuma ukande kuri Ohereza.
Intambwe ya 7: Hazahita hakorwa nomero y’ubusabe (B2……..) izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.
Iyo ubusabe bumaze kwemezwa, ikigo nderabuzima kizashobora gukuramo uruhushya rwavuguruwe rwo gukora, rurimo urutonde rushya rwa serivisi zitangwa.




