Iyi serivisi ihabwa ibigo bifite uruhushya rwemewe rwo gukora kandi byifuza kongera igihe cyarwo. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubuzima
Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 30, kandi serivisi ntiyishyurwa.
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano umenye uko wafungura konti.
Ikigo kigomba gutanga nomero y’uruhushya (license number).
Ikigo nderabuzima kigomba kuba cyarangije neza igenzura
Inyandiko zisabwa kongerwaho (4):
Inyandiko z’umuyobozi (Director Attachments)
Amasezerano yo gutwika imyanda y’ubuvuzi (Incineration contract)
Amasezerano y’imbangukiragutabara cyangwa kopi y’ikarita y’umuhondo y’ikinyabiziga
Icyemezo cyo gukoresha inyubako (Occupation permit)
Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba kongera igihe cy’uruhushya rwo gukora:
Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, maze munsi y’icyiciro cya “Ubuzima”, hitamo “Itangwa ry'uburenganzira bwo gutangiza ivuriro.”
Intambwe ya 2: Munsi ya Itangwa ry’uburenganzira bwo gutangiza ivuriro, hitamo “Icyangombwa cyo kuvugurura uruhushya rwo gukora”, hanyuma ukande kuri Saba.
Intambwe ya 3: Injiza amakuru y’ubusabe, nomero y’uruhushya (license number), n’amakuru y’ikigo cy’ubuvuzi.
Intambwe ya 4: Uzuza amakuru y’Umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi (Clinical Service Director), arimo ubwoko bw’inyandiko y’indangamuntu, imyaka y’uburambe, nomero y’uruhushya rwo kuvura, na nomero y’uruhushya rwo gukora umwuga (practicing license number).
Kanda kuri “Ongeramo umukozi” kugira ngo wuzuze amakuru y’umukozi mushya.
Intambwe ya 5: Shyiraho (upload) inyandiko z’umuyobozi (Director’s attachments) mu buryo (format) bukwiye, hanyuma ukande kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Icyitonderwa: Inyandiko z’umuyobozi (Director’s attachments) zigomba kubamo: CV y’umukozi, Uruhushya rwo gukora umwuga (practicing license), Uruhushya rwo gukorera mu gihugu (working permit), Icyemezo cy’uko umuntu yatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, Impamyabumenyi (degree), Icyemezo cy’akazi yakoze (certificate of services rendered)
Intambwe ya 6: Emeza ko amakuru watanze ari yo, andikamo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification), hanyuma ukande kuri Ohereza.
Intambwe ya 7: Hazahita hakorwa nomero y’ubusabe (B2……..) izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.
Iyo ubusabe bumaze kwemezwa, usaba ahabwa ubutumwa bumumenyesha, kandi ashobora gukuramo uruhushya (License) kuri IremboGov cyangwa akarwohererezwa kuri imeyili.




