Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba uruhushya rwo kwimura aho ivuriro cyangwa ikigo cyunganira ubuvuzi gikorera

Iyi serivisi ihabwa ibigo bifite uruhushya rugifite agaciro rwo gukora kandi bifuza kwimura ikigo.


Iyi dosiye itungwanya mu minsi 30,kandi Ntiyishyurwa.


Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubuzima(MOH).


Ibisabwa:

  • Abasaba bafite cyangwa  badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Ikigo cy’ubuvuzi kigomba kuba gifite nomero y’uruhushya rwo gukora rugifite agaciro

  • Ikigo cy’ubuvuzi kigomba kuba kigifite impamvu yo kwimuka


Imigereka isabwa (3)

1. Amasezerano yo gutwika umwanda

2. Amasezerano y'imbangukiragutabara cyangwa icyemezo cy’indangamimerere y’ikinyabiziga (karite jone)

3. Uruhushya rwo gukorera mu nyubako


Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba uruhushya rwo kwimura aho ivuriro cyangwa ikigo cyunganira ubuvuzi gikorera


  1. Sura www.irembo.gov.rw ,mu gice cy’Ubuzima,hitamo “Itangwa ry’uburenganzira  bwo gutangiza ivuriro”.


  1. Hitamo”Uruhushya rwo kwimura aho ivuriro cyangwa ikigo cyunganira ubuvuzi gikorera”


  1. Kanda “Saba” utangize ubusabe.



  1. Uzuza Amakuru y’ikigo cy’ubucuruzi utanga nomero yawe y’uruhushya rwo gukora rw’ikigo cy’ubuvuzi.



  1. Uzuza Amakuru ajyanye no kwimuka ariyo Impamvu yo kwimuka naho ugiye kwimukira.


  1. Ongeraho imigereka yose uko isabwa,hanyuma ukande “Ibikurikira”.



  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.


  1. Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2….) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.


Iyo ubusabe bwemejwe,usaba arabimenyeshwa akaba yakuramo uruhushya ku rubuga rwa IremboGov cyangwa kuri imeyili.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.