Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Igenzura ku Ikigo cy’Ubuvuzi

Iyi serivisi isabwa n’ikigo gifite uburenganzira bw’agateganyo bwo kwandikisha ikigo cy’ubuvuzi. Icyo kigo kiba cyiteguye gukorerwa igenzura ryimbitse nk’intambwe yo kwitegura mbere yo gusaba uruhushya rwo gukora ku mugaragaro. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubuzima 


Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 30, kandi serivisi ntiyishyurwa.

Ibisabwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti.

  • Ikigo kigomba kuba gifite nomero y’uruhushya (license number).

  • Ikigo cy’ubuvuzi kigomba kuba gifite uburenganzira bw’agateganyo (provisional authorization).

Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba igenzura ry’ikigo cy’ubuvuzi:

Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, maze munsi y’icyiciro cya “Ubuzima”, hitamo “Itangwa ry'uburenganzira bwo gutangiza ivuriro.”


Intambwe ya 2: Munsi ya Itangwa ry’uburenganzira bwo gutangiza ivuriro, hitamo “Gusaba kugenzura ry’ikigo cy’ubuvuzi”, hanyuma ukande kuri Saba.

Intambwe ya 3: Nyuma y’uko ifishi y’ubusabe ifungutse, andikamo nomero y’uruhushya (license number), hanyuma ukande kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.


Intambwe ya 4: Shyiraho (upload) inyandiko wasabwe, hanyuma ukande kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.

Intambwe ya 5: Emeza ko amakuru watanze ari yo, andikamo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification), hanyuma ukande kuri Ohereza.

Intambwe ya 6: Hazahita hakorwa nomero y’ubusabe (B2……..) izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.

Nyuma yo kohereza ubusabe neza, usaba ahabwa ubutumwa bumumenyesha itariki y’igenzura , maze akitegura hakurikijwe iyo tariki.

 

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.