Iyi serivisi ihabwa ibigo by'ubuvuzi bishaka guhindura ubuyobozi bwabyo. Ibyo bishobora guterwa n'ihinduka ry'ibikenewe, kuvugurura imikorere y'ubuyobozi, cyangwa ingamba nshya. Usaba agomba kuba afite uruhushya rwo gukora.
Iyi dosiye itungwanya mu minsi 30,kandi ntiyishyurwa.
Iyi serivisi itangwa na Ministeri y’Ubuzima(MOH).
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo.
Ikigo cy’ubuvuzi kigomba kuba gifite nomero y’uruhushya rwo gukora rugifite agaciro
Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba guhindura abayobozi b’ikigo cy’ubuvuzi
Sura www.irembo.gov.rw ,mu gice cy’Ubuzima,hitamo “Itangwa ry’uburenganzira bwo gutangiza ivuriro”.
Hitamo”Gusaba guhindura ubuyobozi”
Kanda “Saba” utangize ubusabe.
Uzuza Amakuru y’ikigo cy’ubucuruzi utanga nomero yawe y’uruhushya rwo gukora rw’ikigo cy’ubuvuzi.
Uzuza Amakuru y’imicungire mishya.
Ongeraho imigereka yose isabwa,hanyuma ukande Ibikurirkira.
Icyitonderwa:
Imigereka y’umuyobozi mukuru w’ikigo igomba kuba irimo umwirondoro w'uburambe mu kazi,uruhushya rwo gukora umwuga,uruhushya rwo gukora mu Rwanda,icyangombwa
cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko,Impamyabumenyi y’icyiciro rya kaminuza,icyemezo cy’aho wakoze n’ibyo wagezeho.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2….) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Iyo ubusabe bwemejwe,ikigo kiba gishobora gukuramo uruhushya rwo gukora n’amakuru avuguruye y’umuyobozi mukuru mushya ku rubuga rwa IremboGov





