Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba kwemeza ko umuntu ari imfubyi

Iyi serivisi iha abaturage uburyo bw'igenzura ryemewe no kwemeza ku mugaragaro imiterere y'ubupfubyi bikorwa na leta y'u Rwanda. Itanga icyemezo cy'ubupfubyi cyemewe gishobora gukoreshwa mu kubona ubufasha bwemewe n'ibindi bigenerwa imfubyi. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC).

Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni umunsi 1, kandi serivisi itangwa ku buntu.


Ibisabwa:

  • Abasaba badafite konti ya Irembo ntibashobora gusaba iyi serivisi. Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti.

  • Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu y'inyarwanda cyangwa indangamuntu y'umwana ku muntu utujuje imyaka y'ubukure.

  • Icyemezo cy'uwapfuye cyangwa inyandiko y'umwanzuro w'urukiko ku mubyeyi (ababyeyi) wapfuye bigomba kuba bihari.

  • Abasaba bagomba kuba bafite imeyili na/cyangwa nomero ya telefoni bikora kugira babashe kwakira ubutumwa bubamenyesha.


Intambwe ya 1: Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw. Munsi ya serivisi z'umuryango, hitamo Kwemeza ko umuntu ari imfubyi.

Intambwe ya 2: Kanda kuri ''Saba'' kugira ngo utangire gusaba.


Intambwe ya 3: Shyiramo amakuru y'usaba (hitamo ubwoko bw'icyangombwa cy'irangamimerere (Indangamuntu cyangwaIndangamuntu y'umwana; Tanga amakuru yawe yihariye arimo nk'amazina, itariki y'amavuko, nomero ya telefoni, n'ibindi. 

Intambwe ya 4: Uzuzamo amakuru y'itunganywa rya dosiye 

Intambwe ya 5: Shyiramo ahaherereye ibiro by'aho dosiye itunganyirizwa (ugomba komekaho icyemezo cy'uwapfuye cyangwa umwanzuro w'urukiko nk'inyandiko zisabwa) maze ugakanda Ibikurikira.

Intambwe ya 6: Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza. 

Nyuma yo kohereza dosiye yawe ndetse n'inyandiko zisabwa, uzabona ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bibyemeza.

Abashinzwe gutunganya dosiye nibamara kuyemeza, uzahabwa icyemezo cyawe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa ushobora kumanura icyemezo cy'imfubyi ku rubuga Irembo.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.