Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba dosiye y’amasezerano y’imikoranire

Iyi serivisi ifasha ibigo bya leta, ibyigenga, amashuri, imiryango ya sosiyete sivile, umuryango mpuzamahanga n'ukorera mu gihugu, ndetse n'imiryango ishingiye ku madini mu nzego zerekeye inshingano ya MIGEPROF yo gusaba amasezerano y'imikoranire ya MIGEPROF. Aya masezerano y'ubufatanye afite agaciro k'igihe cy'umwaka umwe, gashobora kongerwa hashingiwe ku bihe byihariye.


Iyi dosiye itunganywa mu minsi 30.Iyi serivisi Ntiyishurwa.


Iyi serivisi itangwa na  Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF).


Ibisabwa:


  • Abasaba  bagomba kuba bafite konti y’IremboGov kugira babashe gusaba iyi serivisi cyangwa bakegera umu agenti w’irembo ubegereye akabafasha.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Iyi serivisi yemerewe  ibigo bikorera mu gihugu,mpuzamahanga n’ibyigenga.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeyili  cyangwa byombi.


Imigereka isabwa (5)

1. Amakuru y'ikigo kitegamiye kuri leta

2. Gahunda yibikorwa (Strategic plan)

3. Gahunda y'ibikorwa (Action plan)

4. Ikirangantego cy'umuryango

5. Umukono

Indi migereka yasabwa (3)

1. Icyemezo cyo kwiyandikisha mugihugu cyaturutsemo

2. Icyangombwa cyo kwiyandikisha gitangwa na RGB

3. Icyemezo cyo kwiyandikisha gitangwa na RDB



Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba dosiye y’amasezerano y’imikoranire


  1. Sura  www.irembo.gov.rw mu gice cy’ “Umuryango”,Uhitemo “Amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’umuryango”.



  1. Hitamo “ Dosiye y’amasezerano y’imikoranire”,hanyuma ukande “Saba”.



Icyitonderwa:Kuramo inyandikorugero ya gahunda y’ibikorwa  hanyuma uyongere nk’umugereka kuri ubu busabe.



  1. Uzuza “Amakuru y’ikigo”.Mbere na mbere  icyiciro cy’umuryango  n’uko wahamagarwa ku bijyanye n’igikorwa.



  1. Uzuza “Amakuru ku masezerano y’imikoranire”.



  1. Ongeraho imigereka isabwa,hanyuma ukande “Saba”.



Icyitonderwa:Koresha inyandikorugero yatanzwe haruguru ku migereka yose isabwa.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.


  1. Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.


Nyuma yo kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa dosiye yawe ivuguruye kuri imeri.Ushobora no kuyikuramo ku  rubuga rwa IremboGov ukoresheje nomero ya dosiye.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.