Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyemezo cy’uko uri ingaragu

Iyi serivisi yemeza ko umuntu ari ingaragu. Ikoreshwa mu gusaba serivisi zo gushyingirwa imbere y’amategeko, gusaba inguzanyo ya banki, ubwishingizi mu buvuzi, n’ibindi. Dosiye inozwa n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’umurenge. Serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 500 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Umunyarwanda agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Irangamimerere ry’usaba rigomba kuba ari INGARAGU mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Icyemezo cy’uko uri ingaragu:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.


2. Ahanditse Umuryango, kanda kuri Icyemezo cy’uko uri ingaragu.


3. Kanda kuri Saba.


4. Uzuza Umwirondoro w’Usaba; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


5. Uzuza Ibijyanye na Dosiye.

ICYITONDERWA: Ni byiza ko wahitamo ibiro bitunganya dosiye nk’aho uzafatira icyemezo kugira ngo bikorohereze.

6. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


8.  Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi ushinzwe Irangamimerere ku murenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse, ndetse ko yagikura ku rubuga IremboGov. Usaba agomba kwitabaza ubuyobozi bw’umurenge yasabiyeho mu gihe yaba atoherejwe ubutumwa bugufi mu minsi itatu y’akazi.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Sorry we couldn't be helpful. Help us improve this article with your feedback.