Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyemezo cy’imibanire y’abashyingiranwe

Iki cyemezo nkoranabuhanga gihabwa abanyamahanga bashyingiranwe n’abanyarwanda imbere y’amategeko, mu Rwanda. Umuhango ushobora kuba warabereye mu Rwanda cyangwa ahandi. Ibi byemerera umunyamahanga gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse n’izindi serivisi za leta. Ikindi kandi ni uko abanyarwanda bashobora gukoresha iki cyemezo gusaba izindi serivisi mu gihugu cy’uwo bashakanye nka viza, kwandikisha abana, cyangwa gusaba ubwenegihugu. Dosiye inozwa n’ubuyobozi bwa leta ku rwego rw’umurenge. Serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 1,500 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu ndetse n’ibiranga pasiporo ku washatse umunyamahanga.

  • Imigereka ikenewe ni kopi ya pasiporo ku banyamahanga. Imigereka isabwa iyo bibaye ngombwa n’imwe muri izi eshatu: icyemezo cy’ishyingirwa, inyandiko y’ishyingirwa, cyangwa inyandiko mpine y’ishyingirwa.

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Icyemezo cy’imibanire y’abashyingiranwe:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.


2. Ahanditse Umuryango, kanda kuri Icyemezo cy’imibanire y’abashyingiranwe.


3. Kanda kuri Saba.


4. Uzuza umwirondoro w’usaba n’umwirondoro w’uwo babyaranye; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


5. Uzuza ibyerekeye gushyingirwa imbere y’amategeko ndetse n’ibijyanye no gutunganya dosiye.


ICYITONDERWA: Hitamo ibiro bitunganya dosiye bikwegereye; bizagufasha mu gukurikirana dosiye.


6. Shyiraho imigereka ikenewe mu buso n’ingano bisabwa.

7. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


9. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.



ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi ushinzwe Irangamimerere ku murenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse, ndetse ko yagikura ku rubuga IremboGov. Usaba agomba kwitabaza ubuyobozi bw’umurenge yasabiyeho mu gihe yaba atoherejwe ubutumwa bugufi mu minsi itatu y’akazi.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.