Iyi serivisi yagenewe abafite ubumuga guhabwa ibaruwa iborohereza kubona serivisi ibafasha mubikorwa byose no kuzamura imibereho yabo. Iyi serivisi itangwa n'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga (NCPD).
Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 2, kandi serivisi itangwa ku buntu.
Ibisabwa
Mbere y'uko utangira gusaba iyi serivisi, banza ugenzure ko ufite ibi bikurikira:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano umenye uko wafungura konti y’Irembo
Indangamuntu y'u Rwanda cyangwa pasiporo ifite agaciro (ku banyamahanga).
Nomero y'ubucuruzi (TIN) ku bigo by'ubucuruzi.
Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Imigereka isabwa
Ikarita y'ubumuga itangwa na NCPD
Kurikiza izi ntambwe kugira ngo usabe guhabwa ibaruwa ahamya ku bantu bafite ubumuga.
1. Sura urubuga rw'Irembo kuri www.irembo.gov.rw. Munsi y'ahanditse umuryango, kanda ''Ibaruwa ifasha abantu bafite ubumuga guhabwa serivisi.''
2. Kanda ''Saba'' kugira ngo utangire ubusabe.
3.Uzuzamo amakuru y'usaba, harimo ubwenegihugu, niba usaba nk'umuryango cyangwa, ushyiremo nomero y'ubucuruzi (TIN) y'ikigo cy'ubucuruzi.
4. Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye maze ukande ahanditse Ibikurikira.
Icyitonderwa: Imigereka yose igomba kuba iri mu miterere ya PDF kandi iri munsi ya KB 500 mu ngano.
5. Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza.
6. Uzahita ubona nomero yo kwishyuriraho (B2…...) kugira ngo ukurikirane aho dosiye yawe igeze.
Dosiye yawe nimara kwemezwa, uzakira ubutumwa bugufi (SMS) na imeyili bikumenyesha. Ushobora kumanura uruhushya rwawe ku rubuga Irembo ukoresheje nomero ya dosiye yawe.