Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba kuvugurura dosiye y’amasezerano y’imikoranire

Iyi serivisi ifasha abasaba bose bafite ibyemezo by'amasezerano y'imikoranire byatakaje agaciro kubona icyemezo gishya kivuguruye.


Iyi dosiye itunganywa mu minsi 60.Iyi serivisi Ntiyishyurwa.


Iyi serivisi itangwa na  Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF).


Ibisabwa:


  • Abasaba  bagomba kuba bafite konti y’IremboGov kugira babashe gusaba iyi serivisi cyangwa bakegera umu agenti w’irembo ubegereye akabafasha.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Iyi serivisi yemerewe  ibigo bikorera mu gihugu,mpuzamahanga n’ibyigenga.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeyili  cyangwa byombi.


Imigereka isabwa (7)

1. Raporo y'umwaka

2. Icyangombwa cyo kwiyandikisha gitangwa na RGB

3. Gahunda yibikorwa (Strategic plan)

4. Gahunda y'ibikorwa (Action plan)

5. Icyangombwa cy'amaserano cy'ubushize

6. Ikirangantego cy'umuryango

7. Umukono


Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba kuvugura dosiye y’amasezerano y’imikoranire


  1. Sura  www.irembo.gov.rw mu gice cy’ “Umuryango”,Uhitemo “Amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’umuryango”.



  1. Hitamo “Kuvugurura dosiye y’amasezerano y’imikoranire”,hanyuma ukande “Saba”.



Icyitonderwa:Kuramo inyandikorugero ya gahunda y’ibikorwa  hanyuma uyongere nk’umugereka kuri ubu busabe.



  1. Uzuza “Amakuru ku muryango”.Mbere na mbere  icyiciro cy’umuryango



  1. Uzuza “Amakuru ku masezerano y’imikoranire”.



  1. Ongeraho imigereka isabwa,hanyuma ukande “Saba”.



Icyitonderwa:Koresha inyandikorugero yatanzwe haruguru ku migereka yose isabwa.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.


  1. Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.


Nyuma yo kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa dosiye yawe ivuguruye kuri imeri.Ushobora no kuyikuramo ku  rubuga rwa IremboGov ukoresheje nomero ya dosiye.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.