Iyi serivisi itanga icyemezo kubatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.Iki cyemezo gikora nk’inyandiko y’ingenzi kubarokotse iyo bashaka gusaba ubafasha butandukanye butangwa na Minisiteri y’ubumwe n’inshingano mboneragihugu.(MINUBUMWE).
Iyi serivisi itunganywa mu munsi umwe (1), kandi Ntiyishyurwa.
Ibisabwa:
Usaba iyi serivisi agomba kuba afite konti y’Irembo cyangwa akegera umu ajenti w’Irembo umwegereye.
Kanda hano umenye uko wafungura konti y’Irembo.
Usaba agomba kuba yariyandikishije nk’uwarokotse ukeneye ubufasha muri MINUBUMWE.
Usaba agomba kuba afite nimero imuaranga (PIN) nk’abemerewe guhabwa ubufasha na MINIBUMWE.
Usaba agomba kuba afite nimero ya telefoni ikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba icyemezo cy’utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Sura urubuga rw’Irembo kuri www.irembo.gov.rw winjire muri konti yawe kanda ku “Icyemezo cy’utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994” serivisi iri munsi y“Umuryango”.
Kanda “Saba” ubashe gutangira dosiye.
Uzuza nomero y’indangamuntu y’usaba,nyuma ukande kuri Reba nomero ya PIN.Ukirangiza kubona nomero ya PIN,kanda “Ibikurikira”.
Reba ko amakuru yose yatanzwe ariyo,Nyuma ukande kuri “Emeza”.
Dosiye nirangiza koherezwa,urahita uhabwa nimero ya dosiye(B2…),ushobora kwifashisha mu gukuramo cyemezo.


