Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba inyandiko yo kwemera umwana wabyawe n'ababyeyi batashyingiranwe

Iyi serivisi yemerera abantu gusaba inyandiko yo kwemera umwana wabyawe n'ababyeyi batashyingiranwe. Dosiye yoherezwa umukozi ushinzwe irangamimerere ku murenge aho umwana yabarujwe. Serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 2,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Umunyarwanda agomba kuba afite nomero y’indangamuntu cyangwa nomero ya pasiporo ku munyamahanga.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umwenegihugu.

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Inyandiko yo kwemera umwana wabyawe n'ababyeyi batashyingiranwe:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

2. Ahanditse Umuryango, kanda kuri Inyandiko yo kwemera umwana wabyawe n'ababyeyi batashyingiranwe.

3. Kanda kuri Saba.

4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


5. Uzuza Umwirondoro w’umwana, umwirondoro w’umubyeyi, ndetse n’ibiro bitunganya dosiye.


ICYITONDERWA: Hitamo ibiro bitunganya dosiye bikwegereye; bizagufasha mu gukurikirana dosiye.

6. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


8. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi ushinzwe Irangamimerere ku murenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse, ndetse ko yagikura ku rubuga IremboGov. Iyo dosiye itinze kuboneka, asabwa kugana ibiro by’umurenge asabiraho icyemezo.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.