Iyi serivisi yemerera uyifuza gusaba inyandiko yo kubera umubyeyi umwana atabyaye. Dosiye ihabwa umukozi ushinzwe irangamimerere w’umurenge umwana yanditsemo, ikanozwa n’inzego za leta ku rwego rw’umurenge. Serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 1,500 Frw.
Ibikenewe:
Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.
Umunyarwanda agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, umunyamahanga afite nomero ya pasiporo.
Usaba agomba kuba afite nomero y’umwana/ifishi y’umwenegihugu cyangwa nomero iranga umunyagihugu (NIN).
Indi migereka yasabwa:
1. Uruhushya rwa ambasade rwemeza nyina w'umwana
2. Uruhushya rwa ambasade rwemeza se w'umwana
3. Iteka ry'urukiko
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Inyandiko yo kubera umubyeyi umwana utabyaye:
Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.
Ahanditse Umuryango, kanda kuri Inyandiko yo kubera umubyeyi umwana utabyaye.
Kanda kuri Saba.
Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi; Hitamo gukoresha nomero y’indangamuntu, nomero y’ifishi y’umwenegihugu, cyangwa nomero iranga abanyagihugu (NIN). Amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
Niba inyandiko yo kubera umubyeyi umwana utabyaye yaramaze gushyirwa muri sisitemu ya CRVS, amakuru ajyanye n’inyandiko ahita agaragara,usaba yuzuza impamvu yo gusaba serivisi gusa; yakira inyandiko akimara kwishyura.
Niba Inyandiko yo kubera umubyeyi umwana utabyaye itarashyirwa muri sisitemu ya CVRS, usaba azakurikiza izi ntambwe zikurikira:
Uzuza amakuru yose y'ababyeyi bakira umwana.
Niba umubyeyi wakira umwana yaratandukanye n’uwo bashakanye, yarapfakaye cyangwa ari ingaragu, igice cyo kuzuzaho amakuru y’undi mubyeyi ntikizagaragara.
Niba umubyeyi urera yarashyingiwe, aho kuzuza amakuru y’undi mubyeyi hazagaragara. Ni ngombwa ko ababyeyi bombi bakira umwana bandikwa muri sisitemu nkuko bashyingiranywe.
Iyo undi mubyeyi wakira umwana yujuje nomero y’indangamuntu, nomero y’ifishi y’umwenegihugu cyangwa nomero iranga umunyagihugu (NIN), imyirondoro ye ihita yigaragaza ku ruhande rw’iburyo bw’urupapuro.
Niba bahisemo pasiporo, asabwa kwinjiza amakuru ye ahabugenewe.
Uzuza imyirondoro y’ababyeyi b’umwana. Amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
Niba umubyeyi yujuje nomero y’indangamuntu, nomero y’ifishi y’umwana cyangwa nomero iranga umunyagihugu(NIN), imyirondoro ye ihita igaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
Niba bahisemo pasiporo cyangwa nta cyangombwa , usaba yinjiza amakuru ye ahabugenewe.
Uzuza ibiro bitunganya dosiye.
ICYITONDERWA: Ibiro bitunganya dosiye bigomba kuba umurenge aho umwana wakirwa yiyandikishije.
Shyiraho imigereka yasabwe.
Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye bwo kwishyura. Kanda hano umenye uko wakwishyura serivisi.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko umukozi ushinzwe irangamimerere ku murenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko inyandiko yabonetse, ndetse ko yayikura ku rubuga IremboGov.