Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba inyandiko yo kubera umubyeyi umwana utabyaye

Iyi serivisi yemerera uyifuza gusaba inyandiko yo kubera umubyeyi umwana atabyaye. Dosiye ihabwa umukozi ushinzwe irangamimerere w’umurenge umwana yanditsemo, ikanozwa n’inzego za leta ku rwego rw’umurenge. Serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 1,500 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Umunyarwanda agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, umunyamahanga afite nomero ya pasiporo.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’umwana/ifishi y’umwenegihugu.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Inyandiko yo kubera umubyeyi umwana utabyaye:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

2. Ahanditse Umuryango, kanda kuri Inyandiko yo kubera umubyeyi umwana utabyaye.


3. Kanda kuri Saba.

4. Uzuza Umwirondoro w’Usaba; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


5. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye.


ICYITONDERWA: Hitamo ibiro bitunganya dosiye bikwegereye; bizagufasha mu gukurikirana dosiye.

6. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


8.  Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.




ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi ushinzwe Irangamimerere ku murenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko inyandiko yabonetse, ndetse ko yayikura ku rubuga IremboGov. Usaba agomba kwitabaza ubuyobozi bw’umurenge yasabiyeho mu gihe yaba atoherejwe ubutumwa bugufi mu minsi itatu y’akazi.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.