Iyi serivisi yemerera uyisaba guhabwa inyandiko y'ubwishingire. Dosiye yoherezwe mu biro by'umurenge bishinzwe irangamimerere aho umuhango wandikishijwe, ku biyandikishije mbere ya Nyakanga 2023 Uwiyandikishije nyuma ya Nyakanga 2023 azakomeza yishyure kugira ngo abone inyandiko. Serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 1,500 Frw.
Ibikenewe:
Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ajenti wa IremboGov uri hafi yawe.
Umunyarwanda agomba kuba afite nomero y’indangamuntu mu gihe umunyamahanga agomba kuba afite nomero ya pasiporo n’umwirondoro wuzuye.
Usaba agomba kuba afite nomero y’umwana/ifishi y’umwenegihugu.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Inyandiko y’ubwishingire:
1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.
2. Ahanditse Umuryango, kanda kuri Inyandiko y’ubwishingire.
3. Kanda kuri Saba.
4. Uzuza Umwirondoro y'uwishingiwe
5. Uzuza Ibijyanye n'ubusabe n'amazina y'urera umwana igihugu atuyemo, impamvu n'ibindi.
6. Andika amakuru ku babyeyi b'uwishingiye.
7. Hitamo ibiro bitunganya dosiye n'impamvu.Hanyuma wongerehho imigereka isabwa ubundi ukande ku Ibikurikira maze ukomeze.
8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
9. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye bwo kwishyura. Kanda hano umenye uko wakwishyura serivisi.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi ushinzwe Irangamimerere ku murenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko inyandiko yabonetse, ndetse ko yayikura ku rubuga IremboGov. Usaba agomba kwitabaza ubuyobozi bw’umurenge yasabiyeho mu gihe yaba atoherejwe ubutumwa bugufi mu minsi itatu y’akazi.