Iki cyemezo gihabwa abanyarwanda bazunguye umuntu wo mu muryango wabo witabye Imana. Gitunganywa n’Umurenge nyakwigendera yari atuyemo. Abaturage b’u Rwanda gusa (abakuru n’abana) ni bo bemerewe gusaba iyi serivisi.
Ibikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa ku Cyemezo cy’Izungura:
Ni angahe nishyura ku cyemezo cy’Izungura?
Iyi serivisi ntiyishyurwa.Ese ngomba kuba mfite konti y’Irembo kugira ngo nsabe Icyemezo cy’Izungura?
Yego, ugomba kuba ufite konti y’Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi cyangwa ugasura umu ajenti w’Irembo ukwegereye witwaje nimero y’indangamuntu ya nyakwigendera kugira ngo agufashe.Nigute nafugura konti y’Irembo?
Kugira ngo ufungure konti y’Irembo, kanda hano.Ni ibihe bisabwa kugira ngo nsabe icyemezo cy’Izungura?
Ugomba kuba ufite indangamuntu ya nyakwigendera (niba urupfu rwarabaye nyuma y’itangwa ry’indangamuntu nshya, ni ngombwa kuyitanga. Indangamuntu si itegeko niba urupfu rwarabaye mbere y’itangwa ry’indangamuntu nshya), amakuru y’urupfu, ndetse na nimero ya telefoni ikora, aderesi ya imeyili cyangwa byombi.Ese ngomba kujya gufata Icyemezo cy’Izungura ku Murenge nahisemo mu gihe cyo gusaba?
Yego, nyuma yo gutunganywa, Icyemezo cy’Izungura gifatwa ku Murenge wahisemo mu gihe wasabaga serivisi.Ese Icyemezo cy’Izungura gita agaciro ryari?
Icyemezo cy’Izungura kimara igihe cyose (ni icyemezo gihoraho, ntigifite igihe ntarengwa).Ni iki gihe bitwara kugira ngo mbone Icyemezo cy’Izungura?
Bitwara umunsi 1 w’akaziEse nshobora gutanga ubusabe bw’Icyemezo cy’Izungura ku Murenge uwo ari wo wose?
Oya, ugomba gutanga ubusabe ku Murenge nyakwigendera yari atuyemo.