Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa mu kongera igihe cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

Iyi serivisi ifasha abayikoresha gusaba kongera igihe cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu.


Iyi serivisi itangwa na polisi y’u Rwanda (RNP).


Ibikurikira n’ Ibibazo bikunzwe kubazwa ku kongera igihe cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.


  1. Ngomba kwishyura amafaranga angahe mu gusaba kongera  igihe cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga?


Iyi serivisi yishyurwa 5000 RWF.


  1. Ese ngomba kuba mfite konti y’Irembo kugira mbashe gusaba  kongera igihe cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga?


Ushobora gusaba iyi serivisi waba ufite cyangwa udafite konti y’Irembo.


  1. Ni gute nshobora gufungura konti y’Irembo?


Kugira ubashe kubona uko wafungura konti y’Irembo, kanda hano


  1. Ni ibiki bisabwa kugira umuntu abashe gusaba  kongera igihe cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga?


Usaba agomba kuba afite indagamuntu,nimero ya telefoni ikora na imeri.Uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rugomba kuba rwataye agaciro.


  1. Ngomba gutegereza igihe kingana gute kugira mbashe kubona uruhushya rwongerewe rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga?


Uzabona uruhushya rwawe rwongerewe rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga mu minsi 7,uhereye ku munsi woherejeho ubusabe ukanishyurira ubusabe bwawe unyuze ku rubuga Irembogov.


  1. Nishyuriye ubusabe bwo  kongera igihe cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ariko ntago biri kugaragara muri sisitemu ya polisi y’u Rwanda.Nabigenza gute?


Ushobora guhamagara itsinda ry’ubufasha  kuri 9099 cyangwa ukabandikira kuri support@irembo.com bakagufasha.


  1. Kode yo kwishyuriraho iyo ushaka kongera igihe cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga imara igihe kingana gute?

Kode yo kwishyuriraho imara iminsi 30.


  1. Ese nshobora gukuramo indi nyemezabwishyu yo kongera igihe cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga mu gihe iyo nari mfite yatakaye cyangwa yangiritse?


Yego,ushobora gukuramo inyemezabwishyu inshuro zose zishoboka.


  1. Maze iminsi nshaka kongera igihe cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga,ariko sisitemu igakomeza kwanga.Nakora iki?


Niba mugihe  urimo ukora ubusaba bikomeje kwanga mwagerageza kureba ibi bikurikira :


  •  Reba ko utuzu tugomba kuzuzwa twose dufite  akamenyetso ka * twuzujwe neza.

  •  Reba niba internet yawe ikora neza.

  • Sukura cache ya  mushakisha mbuga(browser) yawe cyangwa ugerageze gukoresha indi mushakishambuga(browser).


Niba ikibazo gikomeje, fata ifoto (screenshot) y’icyo kibazo uhura na cyo maze uyisangize itsinda ry’ubufasha kuri support@irembo.com  kugira ngo bagufashe kurushaho.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.