Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa ku kizamini cy’uruhushya rw’icyiciro kisumbuye

Iyi serivisi ifasha abayikoresha kwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’icyiciro kisumbuye. Intego y’iki kizamini ni ugusuzuma ubushobozi bw’usaba uruhushya mu gutwara ikinyabiziga cyo muri icyo cyiciro yifuza. Serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP).

Kunoza dosiye bitwara umunsi 1 w’akazi ku giciro cya 10,000 Frw. Kode yo kwishyura icyura igihe nyuma y’amasaha 8, aho umwanya uhabwa abandi mu gihe waba utishyuriwe.

Icyo ugomba kumenya: Iyi serivisi ikorera ku myanya yatanzwe, aho imyanya yatanzwe ku munsi iba ibaze; uje mbere ni we ubona umwanya. Ukimara kwishyura, uhita uhabwa umwanya uhuye n’itariki ndetse n’aho ikizamini kizakorerwa.

Icyitonderwa: Pasiporo n’ibyemezo bisimbura indangamuntu ntibihagije kugira ngo wiyandikishe mu kizamini.


Dore ibibazo bikunze kubazwa cyane:


  1. Nkenera kwishyura gute kugira ngo mpabwe iyi serivisi?

Ikiguzi cya serivisi ni 10,000 Frw.

  1. Naba nsabwa kugira konti y’Irembo kugira ngo mpabwe iyi serivisi?

Ntabwo ukenera konti y’Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi.

  1. Ni gute nafungura konti y’Irembo?

Gufungura konti y’Irembo, kanda hano.

  1. N’iki nsabwa kugira ngo niyandikishe mu kizamini?

Usaba agomba kuba afite indangamuntu yo mu Rwanda, uruhushya rwa burundu rwemewe, nomero ya telefone ikora, imeyili ikora, cyangwa byombi. Bivuze ko usaba afite uruhushya rwa burundu rwatakaye cyangwa rwacyuye igihe adashobora gusaba iyi serivisi.

  1. Nshobora gusabira iyi serivisi kuri USSD?

Oya, iyi serivisi ishobora gusabirwa ku rubuga rw’Irembo www.irembo.gov.rw gusa.

  1. Ni kuki imyanya yo kwiyandikisha ifungurwa maze igafungwa vuba?

Iyi serivisi ikorera ku myanya yatanzwe, aho imyanya yatanzwe ku munsi iba ibaze; uje mbere ni we ubona umwanya. Ukimara kwishyura, uhita uhabwa umwanya uhuye n’itariki ndetse n’aho ikizamini kizakorerwa nk’uko wabisabye.

  1. Ni ryari kode yo kwishyuriraho ikizamini icyura igihe?

Kode yo kwishyura icyura igihe nyuma y’amasaha 8 uyisabye.

  1. Ni iki gikurikira nyuma yo kwishyurira serivisi?

Woherezwa ubutumwa burimo kode yo kwiyandikisha, itariki y’ikizamini, n’aho kizakorerwa.

  1. Nishyuriye kwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rw’icyiciro kisumbuye ariko sinabona kode. Nakora iki?

Wakwitabaza support@irembo.com cyangwa ugahamagara umuyoboro w’Irembo utishyurwa 9099

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.