Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Gusaba Uruhushya koranabuhanga rw’Agateganyo rwo Gutwara Ibinyabiziga

Iyi serivisi ifasha Abanyarwanda batsinze ikizamini cy’agateganyo cyo gutwara ibinyabiziga gusaba uruhushya rwabo rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga. Iyi serivisi itangwa na Polisi y’u Rwanda (RNP).

Ibikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa ku gusaba uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga:

  1. Ni angahe bishyurwa kugira ngo usabe uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga?
    Iyi serivisi itangirwa 10,000 Frw.

  2. Ese ngomba kugira konti y’Irembo kugira ngo ntange ubusabe bw’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga?
    Ushobora gusaba iyi serivisi ufite cyangwa udafite konti y’Irembo.

  3. Nafungura nte konti y’Irembo?
    Kugira ngo ufungure konti y’Irembo, kanda hano.

  4. Ni nde wemerewe gusaba iyi serivisi?
    Usaba agomba kuba yaratsinze ikizamini cy’agateganyo cyo gutwara ibinyabiziga; Afite kode yo kwiyandikisha; Yujuje imyaka 18 cyangwa irenga.

  5. Ni ibihe bisabwa kugira ngo usabe uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga?

    Usaba agomba kuba afite: 

  • Kode yo kwiyandikisha cyangwa nomero y’Indamauntu

  • Nomero ya telefoni ikora; 

  • Aderesi ya imeri.

  1. Nakura he kode yo kwiyandikisha niba nyibuze?
    Kanda *909# maze ukurikize amabwiriza.

  2. Nomero yo kwishyura (Billing Number) yo gusaba uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga imara igihe kingana iki?
    Nomero yo kwishyura imara iminsi 30.

  3. Ni iki gikurikiraho nyuma yo kwishyura iyi serivisi?
    Uhabwa icyangombwa mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze k’urubuga rw’IremboGov

  4. Ese nshobora kongera gukuramo inyemezabwishyu y’uruhushya rw’agateganyo niba iyo nari mfite yabuze cyangwa yangiritse?
    Yego, ushobora kongera gukuramo inyemezabwishyu inshuro zose ubikeneye.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.