Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Kwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rw’icyiciro kisumbuye

Iyi serivisi ifasha abayikoresha kwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’icyiciro kisumbuye. Intego y’iki kizamini ni ugusuzuma ubushobozi bw’usaba uruhushya mu gutwara ikinyabiziga cyo muri icyo cyiciro yifuza. Serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP).

Kunoza dosiye bitwara umunsi 1 w’akazi ku giciro cya 10,000 Frw. Kode yo kwishyura icyura igihe nyuma y’amasaha 8, aho umwanya uhabwa abandi mu gihe waba utishyuriwe.

Icyo ugomba kumenya: Iyi serivisi ikorera ku myanya yatanzwe, aho imyanya yatanzwe ku munsi iba ibaze; uje mbere ni we ubona umwanya. Ukimara kwishyura, uhita uhabwa umwanya uhuye n’itariki ndetse n’aho ikizamini kizakorerwa.

Icyitonderwa: Pasiporo n’ibyemezo bisimbura indangamuntu ntibihagije kugira ngo wiyandikishe mu kizamini.

Ibikenewe:

  • Usaba ashobora guhabwa iyi serivisi, yaba afite cyangwa adafite konti kuri IremboGov.

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu nyarwanda ndetse n’uruhushya rwo gutwara rugifite agaciro.

  • Uwataye uruhushya rwo gutwara cyangwa rwaracyuye igihe ntiyemerewe gusaba iyi serivisi.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora.

Kurikira izi ntambwe zoroshye kugira ngo wiyandikishe:

  1. Gana urubuga rw’Irembo www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga. 


  1. Hitamo “Kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’icyiciro kisumbuye” maze ukande kuri Saba. 

  1. Uzuzamo nomero  y’indanagamuntu yawe.


  1. Uzuza ibijyanye n’ikizamini icyiciro wufuza gukorera n’ akarere), urahita ubona imyanya y’ikizamini iri muri ako karere, hitamo bitewe n’aho wifuza maze ukande ibikurikira.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili, urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

  2. Kode yo kwishyura (88…) ihita itangwa ngo wishyure, kanda kuri Ishyura. 


Nyuma yo gusaba no kwishyura neza ukoresheje IremboGov, Usaba yakira SMS / Imeri yemeza itariki yikizamini hamwe nikigo cyo gukora ikizamini. Basabwa kuba bahari nkuko byavuzwe.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.