Iyi serivisi yemerera usaba kubona amanota y’uruhushya rw’agateganyo, uruhushya rwuzuye, ndetse n’izindi mpushya zo gutwara akoresheje kode yo kwiyandikisha. Iyi kode ayihabwa mu butumwa bugufi (SMS) nyuma yo kwiyandikisha mu kizamini. Iyi serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP).
Igihe bitwara kubona amanota biterwa n’ubwoko bw’ikizamini cyakozwe, serivisi ni ubuntu.
Ibikenewe:
Usaba ashobora guhabwa iyi serivisi, yaba afite cyangwa adafite konti kuri IremboGov.
Usaba agomba kuba afite kode yo kwiyandikisha.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze umenye amanota wabonye:
1. Gana www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Amanota y’Ikizamini cyo Gutwara Ibinyabiziga.
2. Kanda kuri Saba.
3. Shyiramo Kode yo kwiyandikisha. Umwirondoro w’usaba uhita ugaragara hamwe n’amanota. Iyo usaba atahawe kode yo kwiyandikisha, akanda ahanditse “Kanda hano”.
ICYITONDERWA: Iyo usaba yatsinze ikizamini, ahita akomeza gusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Kanda hano umenye uko wasaba ukanabona uruhushya rwawe watisndiye.