Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wakwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga

Iyi serivisi nkoranabuhanga ifasha abayikoresha kwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, no kohereza dosiye kuri Polisi y’Igihugu (RNP). Intego y’iki kizamini ni ugusuzuma ubumenyi bw’usaba uruhushya mu mategeko, ibyapa ndetse n’ibimenyetso by’umuhanda. Usaba ashobora guhitamo gukorera ikizamini mu kinyarwanda, icyongereza, n’igifaransa. Ashobora no guhitamo gukorera ikizamini kuri mudasobwa cyangwa ku rupapuro.

Guhabwa serivisi bisaba umunsi 1 w’akazi ku giciro cya 5,000 Frw. Kode yo kwishyuriraho icyura igihe nyuma y’amasaha 8 mu gihe uwiyandikishije atishyuye.

Icyitonderwa: Iyi serivisi ikorera ku myanya yatanzwe, aho imyanya yatanzwe ku munsi iba ibaze; uje mbere ni we ubona umwanya. Mu gihe umwanya wifuje utabonetse, ushobora guhitamo indi tariki ifite umwanya. Ukimara kwishyurira ikizamini, uhita uhabwa umwanya ndetse n’itariki, isaha, n’aho ikizamini kizakorerwa.

Ibikenewe:

  • Usaba ashobora guhabwa iyi serivisi, yaba afite cyangwa adafite konti kuri IremboGov.

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu nyarwanda.

  • Usaba agomba kuba afite imyaka 16 no hejuru.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora. Musabwa kudakoresha nomero ya telefone y’undi muntu kugira ngo mutabura amakuru y’ingenzi.


Icyitonderwa: Pasiporo n’ibyemezo bisimbura indangamuntu ntibihagije kugira ngo wiyandikishe mu kizamini.

Kurikira izi ntambwe zoroshye kugira ngo wiyandikishe:

  1. Gana urubuga rw’Irembo www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.



  1. Hitamo “Kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo gikorerwa ku mpapuro cyangwa kuri mudasobwa” maze ukande kuri Saba.

  1. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi (nomero y’indangamuntu).Amakuru yawe ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  1. Uzuza Ibijyanye n’ikizamini (ururimi, akarere), urahita ubona imyanya y’ikizamini iri muri ako karere, hitamo bitewe n’aho wifuza maze ukande ibikurikira.


  1. Shyiramo nomero ya telefone/imeyili.

  2. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili, urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza

  3. Kode yo kwishyura (88…) ihita itangwa ngo wishyure, kanda kuri Ishyura.




ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza ukoresheje IremboGov, Usaba yakira SMS /Imeri yemeza itariki yikizamini hamwe n’aho azakorera ikizamini. 


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.