Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa ku kwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga

Iyi serivisi nkoranabuhanga ifasha abayikoresha kwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, no kohereza dosiye kuri Polisi y’Igihugu (RNP). Intego y’iki kizamini ni ugusuzuma ubumenyi bw’usaba uruhushya mu mategeko, ibyapa ndetse n’ibimenyetso by’umuhanda. Usaba ashobora guhitamo gukorera ikizamini mu kinyarwanda, icyongereza, n’igifaransa. Ashobora no guhitamo gukorera ikizamini kuri mudasobwa cyangwa ku rupapuro.

Dore ibibazo bikunze kubazwa cyane:


  1. Nkenera kwishyura gute kugira ngo mpabwe iyi serivisi?

Ikiguzi cya serivisi ni 5,000 Frw

  1. Naba nsabwa kugira konti y’Irembo kugira ngo mpabwe iyi serivisi?

Ntabwo ukenera konti y’Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi.

  1. Ni gute nafungura konti y’Irembo?

Gufungura konti y’Irembo, kanda hano.

  1. Nshobora gusabira iyi serivisi kuri USSD?

Oya, iyi serivisi ishobora gusabirwa ku rubuga rw’Irembo www.irembo.gov.rw gusa.

  1. N’iki nsabwa kugira ngo niyandikishe mu kizamini?

Usaba agomba kuba afite indangamuntu yo mu Rwanda, nomero ya telefone ikora, imeyili ikora, ndetse n’ibisubizo by’uko yikingije COVID-19. Pasiporo ndetse n’ibyemezo bisimbura indangamuntu ntibihagije.

  1. Ni izihe ndimi zikoreshwa mu kizamini?

Ikizamini kiri mu ndimi 3 ari zo: ikinyarwanda, icyongereza, n’igifaransa.

  1. Ni kuki imyanya yo kwiyandikisha ifungurwa maze igafungwa vuba?

Imyanya y’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo ihora ifunguye nubwo hari imyanya ntarengwa iba yatanzwe ku munsi. Iyo usanze imyanya y‘umunzi yuzuye, uhitamo indi tariki ifite imyanya.

  1. Ni ryari kode yo kwishyuriraho ikizamini icyura igihe?

Kode yo kwishyura icyura igihe nyuma y’amasaha 8 iyo itishyuriwe, umwanya ugahabwa undi muntu usaba serivisi.

  1. Ni iki gikurikira nyuma yo kwishyurira serivisi?

Woherezwa SMS/imeyili byemeza itariki y’ikizamini n’aho kizakorerwa.

  1. Nabasha kubona inyemezabwishyu yanjye ku rubuga mu gihe iyo nari mfite yabuze/yangiritse?

Yego, ushobora gukura inyemezabwishyu zawe ku rubuga mu gihe cyose wazikenera.

  1. Nishyuriye kwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rw’agateganyo ariko sinabona kode. Nakora iki?

Wakwitabaza support@irembo.com cyangwa ugahamagara umuyoboro w’Irembo utishyurwa 9099


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.