Iyi serivisi ifasha abayikoresha kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bakohereza ubusabe kuri polisi y’u Rwanda (RNP) banyuze kuri IremboGov.Iki ni ikizamini kigenzura ubumenyi ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda,ibyapa n’ibindi birango byo mu muhanda.Abasaba bahitamo ururimi bifuza gukoreramo ikizamini(Ikinyarwanda,icyongereza cyangwa igifaransa).Ikizami gikorwa hakoreshejwe mudasobwa cyangwa impapuro bitewe n’ubushake bw’usaba
Ibikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa mu kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga:
Ngomba kwishyura amafaranga angahe mu gusaba kongera igihe cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga?
Iyi serivisi yishyurwa 5000 RWF.
Ese ngomba kuba mfite konti y’Irembo kugira mbashe gusaba kongera igihe cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga?
Ushobora gusaba iyi serivisi waba ufite cyangwa udafite konti y’Irembo.
Ni gute nshobora gufungura konti y’Irembo?
Kugira ubashe kubona uko wafungura konti y’Irembo, kanda hano
Ese nshobora gusaba gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga kuri USSD?
Oya,Ushobora kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ku rubuga rwa IremboGov gusa www.irembo.gov.rw
Ni ibiki bisabwa kugira umuntu abashe gusaba kongera igihe cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga?
Usaba agomba kuba afite indagamuntu,nimero ya telefoni ikora na imeri.Pasiporo n’icyemezo gisimbura indangamuntu ntago byemerwa iyo ugiye gukora ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga
Umuntu akora ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga mu ruhe rurimi?
Ikizami gishobora gukorwa mu ndimi eshatu arizo:Ikinyarwanda,igifaransa n’icyongereza.
Kuki kwiyandikisha bifungura bigahita byongera bigahita byongera bigafunga vuba?
Kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bikorwa buri munsi ariko iyi serivisi igenwa n’imyanya ihari aho ikizamini kizabera,usaba mbere niwe uhabwa umwanya,bivuze ko harigihe imyanya yuzura vuba ukaba utabasha guhabwa umwanya.Iyo umwanya ushaka wafashwe, ushobora guhitamo undi munsi ufite imyanya.
Kode yo kwishyuriraho iyo ushaka kongera igihe cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga imara igihe kingana gute?
Kode yo kwishyuriraho imara amasaha 8.,umwanya wari wafashe uhita utangwa iyo utawishyuriye muri icyo gihe.
Ni iki gikurikira nyuma yo gusaba iyi serivisi?
Uhita uhabwa SMS cyangwa imeri yemeza itariki n’aho uzakorera ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.
Ese nshobora gukuramo indi nyemezabwishyu yo kongera igihe cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga mu gihe iyo nari mfite yatakaye cyangwa yangiritse?
Yego,ushobora gukuramo inyemezabwishyu inshuro zose zishoboka.
Nishyuye kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ariko nta kode yo kwiyandikisha nabonye, nkore iki?
Wakwandikira support@irembo.com cyangwa ugahamagara 9099, ugafashwa.
Nshaka guhindura ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga nkava ku mpapuro nkagikorera kuri mudasobwa.Nkaba nshaka no guhindura itariki nkajya ku itari ya hafi, niba ari na ngombwa kode yanjye yasibwa nkishyurira iyinsi nshya.
Polisi y’u Rwanda niyo ifite inshingano n’ububasha bwo gupanga no gutanga gahunda z’ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga,harimo no kuva ku gukorera ku mpapuro ukajya ku gukorera kuri mudasobwa no guhindura amatariki.
Ubwo icyo wakora ni ukuvugana polisi y’u Rwanda kugira ubashe gukora izi mpinduka cyangwa kwimura ikizami cyawe niba bikenewe.
Ushobora kubavugisha mu buryo bukurikira:
Imeri: info@police.gov.rw
Nimero itishyurwa:118
Nimero ya telefoni:0788311155