Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibyo Ukeneye Byose Kumenya kugirango ubone Uruhushya rw’Agateganyo nkoranabuhanga rwo Gutwara Ibinyabiziga (e-PDL)

Ese wari uzi ko uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rusabwa kugira ngo wiyandikishe ku myitozo yo gutwara ibinyabiziga mu ishuri, kwiyandikisha ku ruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ndetse no ku munsi w’ikizamini?

None ko wamaze gutsinda ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, ushobora kuba warateganyije kubona uruhushya rwawe rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Tuzi ko ushobora kuba wibaza intambwe ikurikira. Saba uruhushya rwawe rw’agateganyo nkoranabuhanga rwo gutwara ibinyabiziga kuri IremboGov maze uruhabwe ako kanya!

  1. Uruhushya rw’Agateganyo nkoranabuhanga rwo gutwara ibinyabiziga ni iki?

Ni uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rutangwa na Polisi y’u Rwanda (RNP) binyuze kuri IremboGov. Ibi bivuze ko udakeneye kujya ku biro ibyo ari byo byose kugira ngo urubone, ahubwo ushobora kurukuramo ako kanya kuri IremboGov ubusabe bumaze kwishyurwa neza.

  1. Ni nde wemerewe iyi serivisi?

Umunyarwanda wese watsinze ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga. Kugira ngo umenye uko wagenzura amanota yawe, kanda hano.

Amanota Asabwa ngo utsinde Ikizamini cy’Uruhushya rw’Agateganyo rwo Gutwara Ibinyabiziga:

  • Amanota 60% kuzamura ku bakoreye ikizamini kuri site ya Busanza  (Busanza Automated Test CenterAutomated Test Center)

  • Amanota 12 kuzamura kuri 20 ku bakoreye ibizamini ku zindi site zose.


  1. Uko wasaba Uruhushya rw’Agateganyo nkoranabuhanga rwo Gutwara Ibinyabiziga 

Biroroshye cyane! Hitamo bumwe muri ubu buryo:

  1. Ibyo Ugomba Kuba Ufite Mbere yo Gutangira Gusaba

Dore ibyo ukeneye:

  • Indangamuntu cyangwa kode yo kwiyandikisha yoherejwe mu butumwa bugufi bw’Irembo igihe wiyandikishaga gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga;

  • Nomero ya telefoni ikora cyangwa imeri kugira ngo ubashe kwakira amakuru no gukurikirana ubusabe bwawe.

  • Ugomba gusaba uru ruhushya mu gihe kitarenze imyaka 2 nyuma yo gutsinda ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Igiciro  ?

Igihe cyo gutunganya ubusabe ⏳

10,000 Rwf

Ako kanya 


Dore intambwe ku yindi uko ushobora gusaba no kubona byoroshye uruhushya nkoranabuhanga rwawe rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Uburyo bwa 1: Mu gihe usaba ukoresheje urubuga rw’ IremboGov

Injira muri konti yawe ya IremboGov: www.irembo.gov.rw, hanyuma munsi ya Polisi, ukande kuri Gusaba Uruhushya rwo Gutwara Ibinyabiziga.

Ntabwo ufite konti ya IremboGov? Ntugire ikibazo! Menya uko wayifungura ukanze hano.


  1. Hitamo Guhabwa uruhushya rw’agateganyo Nkoranabuhanga 

  1. Injiza nomero y’Indangamuntu yawe cyangwa kode yo kwiyandikisha.  Amakuru y’usaba arahita agaragara. Kanda Komeza kugira ngo ukomeze. 



  • urugero rwa 1: Niba ukoresheje Indangamuntu, urutonde rwa kode zo kwiyandikisha zijyanye na yo ruzagaragara (niba ufite kode zirenze imwe), uhereye ku iheruka gukoreshwa. Hitamo kode y’ukuri/ikora.


  • Icyiciro cya 2: Niba uhisemo gukoresha kode yo kwiyandikisha, amakuru ajyanye n’iyo kode uzayabona agaragajwe.


  1. Emeza ko amakuru ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeri, ushyireho akamenyetso kemeza ku gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande Ohereza .

  2. Hazahita haboneka nomero yo kwishyura ( itangizwa na 88…). Kanda Kwishyura.

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura: kuri murandasi cyangwa atari kuri murandasi. Kugira ngo ubone ibisobanuro birambuye ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

Uburyo bwa 2: Mu gihe usaba ukoresheje *909#




2. Injiza kode yawe yo kwiyandikisha cyangwa nomero y’Indangamuntu. Amakuru yawe azahita agaragara. Kanda 1 kugira ngo ukomeze.


                            


F) Ibyo wakwitega nyuma yo kohereza ubusabe bwawe bwa e-PDL ukoresheje urubuga cyangwa USSD

Inkuru nziza!!!!!

Nyuma yo gusaba no kwishyura neza, uruhushya rwawe nkoranabuhanga rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga wahita urusanga muri konti kuri IremboGov; ariko nanone ushobora kurukuramo ako kanya.

Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, winjire muri konti yawe, hanyuma ukande ku gashushanyo gafite izina ryawe. Hazagaragara idirishya ; muri ryo, hitamo “Serivisi Zasabwe”.




Intambwe ya 2: Uzabona ubusabe bwawe mu rutonde rw’ubusabe wakoze mbere.

Intambwe ya 3: Niba ushaka gukuramo ubusabe bwawe, kanda ku gashushanyo ko gukuramo hanyuma uhitemo “Kuramo icyemezo”


  • Niba usaba ahisemo no kwakira ubutumwa bwo kumumenyesha binyuze kuri aderesi ya imeri, uruhushya rw’agateganyo nkoranabuhanga ruzoherezwa kuri iyo aderesi.

Witeguye gusaba? Kanda hano maze utange ubusabe bwawe ako kanya.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.