Iyi serivisi yemerera abaturarwanda batsinze ikizamini cy’icyiciro kisumbuye guhabwa uruhushya rwabo. Serivisi itangwa na Polisi y’U Rwanda (RNP).
Guhabwa iyi serivisi bisaba iminsi 14 y’akazi kuri 10,000 Frw.
Ibikenewe:
Usaba agomba kuba ari hejuru y’imyaka 18
Usaba agomba kuba yaratsinze ikizamini cy’icyiciro yifuza kandi afite kode yo kwiyandikisha.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba uruhushya rw’icyiciro kisumbuye:
1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, maze ukande kuri Guhabwa uruhushya watsindiye.
2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Guhabwa uruhushya rw’icyiciro kisumbuye watsindiye” maze ukande kuri Saba.
3. Shyiramo Kode yo kwiyandikisha, Akarere uzafatiraho uruhushya, ndetse na Sitasiyo ya polisi uzafatiraho uruhushya. Amakuru ndetse n’amanota bihita bigaragara kuri paji.
4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.
5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88..) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye bwo kwishyura. Kanda hano umenye uko wakwishyura serivisi.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko uruhushya rwe rwabonetse ndetse ko yajya kurufata ku Biro bikuru bya Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.