Iyi serivisi ifasha Abanyarwanda batsinze ikizamini ngiro cy’inyongera cyo gutwara ibinyabiziga gusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’inyongera. Iyi serivisi itangwa na Polisi y’u Rwanda (RNP).
Igihe cyo gutunganya iyi serivisi ni iminsi 14, kandi igiciro cyayo ni 10,000 Frw.
ICYITONDERWA: Iyi serivisi ushobora nanone kuyisaba unakoresheje USSD. Kanda *909# hanyuma ukurikize amabwiriza.
Ibisabwa Mbere:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ngo umenye uko wakora konti ya IremboGov.
Usaba agomba kuba yaratsinze ikizamini cy’inyongera cyo gutwara ibinyabiziga kandi yarahawe kode yo kwiyandikisha.
Usaba agomba kuba afite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rugifite agaciro.
Usaba agomba kuba afite nimero ya telefoni ikora, imeri, cyangwa byombi.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe uruhushya rw’icyiciro kisumbuye watsindiye:
Sura urubuga rwa IremboGov: www.irembo.gov.rw, hanyuma munsi ya Polisi, ukande kuri “Gusaba Uruhushya watsindiye”
Hitamo“Guhabwa uruhushya rw’icyiciro kisumbuye.”
Injiza kode yawe yo kwiyandikisha cyangwa nomero y’Indangamuntu, akarere uzayifatiramo uruhushya, ndetse na sitasiyo uzafatiraho uruhushya. Amakuru y’usaba azahita agaragara harimo n’amanota yabonye. Kanda Komeza kugira ngo ukomeze.
Urugero rwa 1: Niba ukoresheje Indangamuntu, urutonde rwa kode zo kwiyandikisha zijyanye na yo ruzagaragara (niba ufite kode zirenze imwe), uhereye ku iheruka. Hitamo kode ikora.
Urugero rwa 2: Niba uhisemo gukoresha kode yo kwiyandikisha, amakuru ajyanye n’iyo kode yihariye azahita agaragara.
3. Emeza ko amakuru ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeri, ushyireho akamenyetso kemeza ku gasanduku ko kwemeza (verification box), hanyuma ukande Kuri kohereza.
4. Hazahita haboneka nomero yo kwishyura (itangirwa kuri 88…) kugira ngo wishyure, hanyuma ukande Kwishyura.
5. Kugira ngo ubone ibisobanuro birambuye ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, usaba azahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa ubutumwa bwo kuri imeri bumumenyesha ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwamaze gutegurwa kandi rwiteguye gufatirwa kuri sitasiyo wahisemo kurufatiraho.




