Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Menya byose byerekeye uko wakongera igihe cy’uruhushya rwa burundu nuko wakwisabira iyi serivisi

Iyi serivisi ifasha abayikoresha gusaba kongera igihe cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu, rurangira nyuma y'imyaka 10 uhereye igihe uruhushya rwatangiwe. Gusaba kongera igihe bikorwa byibuze mu minsi 14 mbere y'uko uruhushya rurangira

Icyitonderwa:
Igihe cy’iminsi 14 kigufasha kongera igihe cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu mbere y’uko rurangira, bigatuma uruhabwa ku gihe nk'uko byateganyijwe, bityo ukirinda gukererwa kubera ko rwamaze kurangira ukanirinda ibihano bishobora gutangwa na Polisi y’Igihugu kubera gukoresha uruhushya rwamaze kurangira.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu.

  • Ugomba kuba kuba ufite uruhushya rwataye agaciro.


Igiciro

Igihe cyo gutuganya dosiye

5000 Rwf

Iminsi 7


Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba kongera uruhushya rwa burundu: 

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, maze ukande kuri Kongera igihe cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Kongera igihe cy’uruhushya rwa burundu” maze ukande kuri Saba.

3. Shyiramo Umwirondoro w’usaba ndetse n’Umwirondoro wa dosiye. Amakuru y’usaba ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.

Icyitonderwa:

Uhabwa ubutumwa bukurikira mu gihe usabye kongera igihe kandi uruhushya rwawe rwa burundu rugifite agaciro.

5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye bwo kwishyura. Kanda hano umenye uko wakwishyura serivisi.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha igihe cyo gufata uruhushya rwe. Nyuma y’iminsi 7, usaba ashobora kujya gufata uruhushya rwe kuri sitasiyo ya polisi yiyandikishijemo.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.