Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa ku bijyanye na site nshya yo gukoreraho ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga mu Busanza

Iyi serivisi ifasha abasaba kwiyandikisha mu gukora ikizamini cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga no gusuzuma ubushobozi bwabo bwo gutwara ikinyabiziga. 

Kuri site ya busanza hazajya hakorerwaho uruhushya rw’agateganyo kuri mudasobwa hamwe n’ibizamini by’uruhushya rwa burundu ku byiciro 5 gusa: A, B, C, D, na D1. 

Iyi serivisi itangwa na Polisi y'u Rwanda (RNP).


Ibi bikurikira n’ibibazo bikunze kubazwa ku bizamini byo gutwara ibinyabiziga.


1. Ese nakwiyandikisha nte, ku kizamini cyo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga kuri site ya busanza nyuze ku rubuga IremboGov?


Kugira ngo wiyandikishe mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga, kurikira izi ntambwe zikurikira:


Intambwe ya 1:Sura urubuga rw’Irembo www.irembo.gov.rw, 

Intambwe ya 2: Gana munsi y'ahanditse serivisi za polisi, 

Intambwe ya 3: Hitamo "Kwiyandikisha ku kizamini cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga." maze uhitemo ubwoko bw’ikizamini wifuza gukora.

Intambwe ya 4: Uzuza nomero y'indangamuntu, 

Intambwe ya 5: Shyiramo amakuru yo kwiyandikisha. 

Intambwe ya 6: Hitamo Busanza nka site uzakoreramo ikizamini maze wuzuzemo amakuru asabwa. Kubundi busobanuro ku buryo bwo gusaba iyi serivi, kanda hano.


“Hazashyirwaho amafoto nyuma yo kwemeza igiciro  cy'ibizamini.”



2. Nishyura angahe ku kizamini cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu gihe mpisemo gukorera kuri site ya  Busanza? 


Igiciro giterwa n'icyiciro cy'uruhushya wahisemo.


Icyiciro

Igiciro (RWF)

Icyiciro A

26,000

Icyiciro B

55,000

Icyiciro C

85,000

Icyiciro D

60,000

Icyiciro D1

110,000


3. Ese nkeneye konti y'IremboGov kugira ngo nsabe kwiyandikisha ku kizamini cyo gutwara ibinyabiziga?

Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'Irembo bashobora gusaba iyi serivisi. Icyakora, kugira ngo umenye neza ko amakuru yawe abitswe mw’ibanga, kandi no kubasha kubona amakuru kuri dosiye wasabye mbere ndetse n'ubutumwa bukubiyemo kode yawe. Turagushishikariza gusaba unyuze muri konti y'Irembo. Kanda hano maze umenye uko wafungura konti yawe.


4. Ni ibiki bisabwa mu gihe uri kwiyandikisha ku kizamini cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga?

Usaba agomba kuba afite ibi bikurikira.


Ku ruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga: Indangamuntu y'u Rwanda, nomero ya telefoni ikora, cyangwa imeyili.


Ku ruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga: Indangamuntu y'u Rwanda, nomero y'uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, nomero ya telefoni ikora, cyangwa imeyili.


Ku ruhushya rw'icyiciro cyisumbuye: Indangamuntu y'u Rwanda, nomero y'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, nomero ya telefoni ikora, cyangwa imeyili.

Icyitonderwa: Abasaba bataye cyangwa bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga zataye agaciro ntibemerewe gusaba iyi serivisi.


5. Ese nshobora kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga nyuze kuri kode *909# (USSD)?

Oya, kwiyandikisha ku kizamini cyo gutwara ibinyabiziga bisabwa unyuze ku rubuga rw'Irembo gusa, www.irembo.gov.rw.


6. Ese uburyo bwo gukora ikizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga buri mu tundi turere twose tw’igihugu?

Oya! Uburyo bwo gukora ikizamini hifashishijwe ikoranabuhanga buri mu mujyi wa kigali, akarere ka kicukiro muri site ya busanza.


7. Nomero yo kwishyuriraho mu kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga itakaza agaciro ryari?

Nomero yo kwishyuriraho itakaza agaciro nyuma y’amasaha 8.


8. Ese hakurikiraho iki nyuma yo kwishyurira ikizamini cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga?

Uzakira ubutumwa bugufi burimo kode yo y’ikizamini, itariki n'isaha by'ikizamini, site y’ ikizamini n'icyiciro/ubwoko bw’ikizamini. Usaba agirwa inama yo kububika neza ubwo butumwa bugufi kuko buzasabwa ku munsi w'ikizamini.


9. Nishyuye amafaranga yo kwiyandikisha ku kizamini cyo gutwara ibinyabiziga, ariko sinigeze mbona kode y’ikizamini yange. Ni iki nakora?

Ushobora kwandikira support@irembo.com cyangwa ugahamagara kuri nomero y'Irembo itishyuzwa 9099 kugira ngo uhabwe ubufasha.


10. Nakora iki igihe mu gihe nabuze kode yanjye y’ikizamini?

Kugira ngo ubone kode yawe y’ikizamini mu gihe yatakaye cyangwa wayibuze,kanda *909# kuri serivisi za polisi, uhitemo kode y'ikizamini, hanyuma ukurikize amabwiriza.


11. Igihe natakaje indangamuntu yanjye, nshobora gukoresha icyemezo gisimbura indangamuntu ngiye gukora ikizamini?

Icyemezo gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo ntabwo ari ibyangombwa bikuranga byemewe kugira ngo ukore ibizamini byo gutwara ibinyabiziga. 


12. Ni ibihe bizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bizajya bikoresherezwa kuri iyi site? 

Kuri site ya Busanza hazajya hatangirwa ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu, uruhushya rw’icyiciro kisumbuye,  n’urw’agateganyo kuri mudasobwa. 



13Ni ibihe byiciro (categories) by’ibinyabiziga bizajya bikoreshwaho ibizamini mu Busanza ku ruhushya rwa burundu? 

Kuri site ya Busanza hazajya hatangirwa ibizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ku byicyiro A,B,C,D na D1. 




14. Guhinduza itariki y’ikizamini mu gihe umuntu agize ikibazo gituma adakora ku munsi yahawe byakorwa gute? 

Mu gihe mufite impamvu idatuma mukora ku matariki mwahawe, mubimenyesha mbere, mwandikira umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga musaba guhindurirwa itariki, mwohereje ubusabe bwanyu kuri imeli: commtl@police.gov.rw 



15. Ese amanota azajya agaragara ku rubuga rw’Irembo mu gihe kingana gute? 

Amanota aboneka umukandida akirangiza gukora ikizamini. 


16. Nyuma yo gusaba uruhushya watsindiye ruboneka mu gihe kingana gute?

Uruhushya rwa burundu cya urwi icyiciro kisumbuye rwo gutwara ibinyabiziga, ruboneka nyuma y’iminsi 14. 

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.