Gusaba serivisi kuri IremboGov biza mu buryo butatu: Gusaba, Kugenzura, ndetse no Kwishyura. Iyi nyandiko irakwereka intambwe ya gatatu mu gusaba ari yo kwishyura. Uwasabye serivisi kuri IremboGov ashobora kwishyura muri izi nzira:
1. Nyuma yo gusaba dosiye, usaba yoherezwa kode yo kwishyuriraho. Usaba ahitamo uko yifuza kwishyura: nta interineti (MTN, Airtel, BK, I&M, cyangwa Ecobank) cyangwa kuri murandasi (VISA cyangwa MasterCard).
Ku bakoresha MTN Mobile Money, hari uburyo bubiri:
Kanda *182*3*7*kode yo kwishyura# ukurikize amabwiriza wahawe kuri telefone.
Ishyura ako kanya na MTN MoMo ukanda kuri Ishyura aho uhita ubona ubutumwa bwemeza ko amafaranga yatanzwe.
Ku bakoresha Airtel Money, hari uburyo bubiri:
Kanda *182*4*5*1*Bill ID# ukurikize amabwiriza wahawe kuri telefone.
Ishyura ako kanya na Airtel Money ukanda kuri Ishyura aho uhita ubona ubutumwa bwemeza ko amafaranga yatanzwe.
Banki ya Kigali (BK) ifite uburyo butandukanye bwo kwishyura:
Ushobora kugana ishami cyangwa aba ejenti ba BK bakwegereye.
Ushobora kwishyura ukoresheje App ya BK cyangwa BK kuri murandasi.
Banki ya I&M
Ushobora kugana ishami rya banki rikwegereye.
Ushobora kwishyura ukoresheje App ya I&M.
Banki ya Ecobonk
Ushobora kugana ishami rya banki rikwegereye.
VISA cyangwa Mastercard: Ubu ni uburyo bwo kwishyurira kuri murandasi. Wahitamo imwe muri aya makarita, ugashyiramo ibisabwa maze ugakanda kuri Ishyura.
Usaba yoherezwa ubutumwa bugufi bwemeza ko yishyuriye serivisi ndetse agahabwa nomero ya dosiye imufasha gukurikirana aho igeze (dosiye).
Mu gihe habayeho gutinda mu kwishyura, kode wahawe icyura igihe ukongera gusaba dosiye yawe bundi bushya.
ICYITONDERWA: Nta mafaranga y’inyongera atangwa iyo ukoresheje izi serivisi zavuzwe hejuru. Ushobora kwishyura ukoresheje amafaranga (Frw) cyangwa amadolari y’abanyamerika ($).