Iyi serivisi ifasha mu itangwa ry'urwandiko rw'urugendo rwihutirwa ku banyarwanda baba mu Rwanda cyangwa ababa mu mahanga, abanyamahanga bari mu Rwanda, cyangwa abana babo bavukiye mu Rwanda, bataye inyandiko zabo z'ingendo kandi bifuza gusubira iwabo.
Iyi dosiye itunganywa mu munsi 1 ,igiciro kirahinduka
Iyi serivisi itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE).
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo.
Abasaba bagomba kuba bafite ibyangombwa bikurikira aho bisabwa:
Nomero y’indangamuntu nyarwanda
Nomero y’indangamuntu y’abanyamahanga
Nomero ya pasiporo
Nomero y’ifishi y’umwenegihugu ku bana
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeri cyangwa byombi.
Imigereka isabwa (2)
1. Ifoto ya pasiporo
2. Umukono
Imigereka y'ubushake (5)
1. Icyemezo cyo gutura
2. Icyemezo cy'ubwenegihugu bw'u Rwanda
3. Icyemezo cy'ibyabuze cyatanzwe na polisi
4. Icyemezo cyo gutaha kubushake
5. Indi nyandiko ishimangira
Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba urwandiko rw’urugendo rwihutirwa
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Gusaba urwandiko rw’urugendo rwihutirwa”.
Kanda “Saba” utangize ubusabe.
Uzuza Amakuru y’ubusabe harimo impamvu y’ubusabe n’aho ugiye.
Uzuza Amakuru y’usaba
Uzuza Amakuru y’umutangabuhamya
Ongeraho imigereka uko isabwa,nyuma ukande kuri “Ibikurikira”.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2….) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Nyuma yo kohereza ubusabe no kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa bunemezwe n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE),uhita uhabwa icyangombwa cyawe cy’ikoranabuhanga





