Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko Wasaba Uruhushya rwo Gusura Inkambi z’Impunzi

Iyi serivisi igenewe Abanyarwanda, abanyamahanga n’impunzi bifuza gusura inkambi z’impunzi ku mpamvu zitandukanye. Nyamuneka menya ko ubusabe bugomba gutangwa nibura iminsi itatu mbere yo kugera mu nkambi. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).


Igihe cyo gutunganya: iminsi 3 y’akazi, Ikiguzi: Ntiyishyurwa

Ibisabwa mbere:

  • Abasaba bashobora kuba bafite konti ya IremboGov cyangwa batayifite

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu cyangwa pasiporo yemewe

  • Usaba agomba kugira nomero ya telefoni na imeyili bikora

 Inyandiko zisabwa (bitewe n’icyo ugiye gukora):

  • Kopi ya pasiporo

  • Icyemezo cya RNC

  • Inyandiko ziturutse ku Nama y’Itangazamakuru (Media Council)

  • Inyandiko ziturutse muri OGS

  • Uruhushya rutangwa na NISR

  • Ifishi y’ibibazo (Questionnaire)

  • Inyandiko isobanura umushinga (Concept document)

  • Uruhushya rw’ubushakashatsi rutangwa na kaminuza cyangwa ikigo cy’amashuri

  • Icyemezo cya RGB ku miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta (International NGOs)

  • Terms of Reference

  • Inyandiko igaragaza ibyo bazatanga

Inyandiko z’inyongera:

  • Inyandiko ishyigikira ubusabe

Intambwe zo gusaba uruhushya rwo gusura inkambi z’impunzi:

  1. Sura urubuga rwa Irembo kuri www.irembo.gov.rw, ujye mu cyiciro cya “Abinjira N’abasohoka”, hanyuma ukande kuri “Uburenganzira bwo kugera mu nkambi z’impunzi”.


2. Kanda“Saba” kugira ngo utangize ubusabe. 

3. Uzuza “amakuru y’usaba'” hanyuma ushyiremo amakuru y’inkambi n’impamvu zo kuyisura.


4. Shyiramo amakuru y’uzagucumbikira nk’uko usabwa.


 

6. Ohereza inyandiko zisabwa, hanyuma ukande kuri “ibikurikira

7. Emeza ko amakuru watanze ari yo, shyiramo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, kanda akamenyetso ko kwemeza, hanyuma ukande kuri “Ohereza”.


8.  Uzahabwa nomero y’ubusabe (itangizwa na B2…...) izagufasha gukurikirana uko ubusabe bwawe buhagaze.


  • Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe, buzatunganywa n’ibiro bya PS na MINEMA mu Rwanda. Uzahabwa ubutumwa bwa email cyangwa SMS bukumenyesha impinduka zose zijyanye n’ubusabe bwawe.

  • Iyo abashinzwe gutunganya dosiye bamaze kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa icyemezo cyawe cyo ku ikoranabuhanga (e-certificate).


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.