Iyi serivisi ifasha abasaba ubuhungiro, impunzi n'abandi bakeneye kwimurwa bava ahantu hamwe bajya ahandi. Iyi serivisi itangwa na minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 y'akazi, kandi serivisi ntiyishyuzwa.
Ibisabwa
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti.
Usaba agomba kuba afite indangamunziu cyangwa pasiporo igifite agaciro.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni na imeyili bikora.
Imigereka isabwa
Uruhushya rwo gutura by'agateganyo
Icyemezo cyo kwiyandikisha
Indi nyandiko ishimangira
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wasaba serivsi yo Kujyanwa mu nkambi z'impunzi cyangwa kuvanwayo
1. Jya ku rubuga Irembo kuri www.irembo.gov.rw maze ujye ku cyiciro cy'ahanditse "Abinjira n'Abasohoka"; maze ukande “Kujyanwa mu nkambi z'impunzi cyangwa kuvanwayo.”.
2. Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba.
3. Uzuzamo "amakuru y'usaba" uzuza amakuru arambuye bitewe bitewe n’icyicirko wahise ( Impunzi, usaba ubuhunzi cyangwa ibindi). Maze wuzuze amakuru nk’uko bisabwa.
4. Shyiramo amakuru yaho uvuye n’aho ushaka kwimukira niba uri kwimukira mu inkambi cyangwa igice cy’umugi. Maze wuzuze n’impamvu ko kwimuka.
5. Shyiraho umugereka ukenewe, maze ukande Ibikurikira.
6. Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."
7. Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2....) kugira ngo ubashe kugenzura aho dosiye yawe igeze.
Mu gihe abakozi babishinzwe bakiriye kandi bakemeza dosiye yawe, uzahabwa icyangombwa cyawe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga.