Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo Bikunze Kubazwa mu Kwishyura Amande

Ibi bikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa mu kwishyura amande.

  1. Nigute nishyura amande nategetswe na DGIE?
     Kanda hano kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura amande.

  2. Ese ngomba kuba mfite konti ya IremboGov kugira ngo nishyure amande?
     Ushobora gusaba iyi serivisi ufite cyangwa udafite konti ya IremboGov.

  3. Ni ibiki bisabwa kugira ngo umuntu yishyure amande?
     Usaba agomba kuba afite indangamuntu cyangwa pasiporo, nomero ya telefone ikora ndetse na aderesi ya imeri. Kanda hano kugira ngo ubone ibisobanuro birambuye.

  4. Ese hari inyandiko zisabwa gushyirwaho igihe usaba iyi serivisi kuri IremboGov?
     Oya, nta nyandiko zisabwa gushyirwaho muri ubu busabe.

  5. Ni iki gikurikiraho nyuma yo kwishyura amande?
    Usaba akuramo icyemezo cy’ubwishyu maze akakigaragariza umukozi wa DGIE kugira ngo akomeze gutunganya dosiye ye.

  6. Bifata igihe kingana iki kugira ngo ubwishyu bw’amande butunganywe?
     Igihe cyo gutunganya ubwishyu bw’amande ni iminsi 7.






Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.