Iyi serivisi ifasha mu itangwa ry'urwandiko rw'urugendo rwihutirwa ku banyarwanda baba mu Rwanda cyangwa ababa mu mahanga, abanyamahanga bari mu Rwanda, cyangwa abana babo bavukiye mu Rwanda, bataye inyandiko zabo z'ingendo kandi bifuza gusubira iwabo.
Iyi serivisi itangwa ikanatunganywa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE).
Ibikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa mu gusaba urwandiko rw’urugendo rwihutirwa:
Ese ngomba kuba mfite konti y’Irembo kugira mbashe kwishyurira gusaba ubwenegihugu?
Ushobora gusaba iyi serivisi waba ufite cyangwa udafite konti y’Irembo.
Ninde ushobora gusaba iyi serivisi?
Abanyarwanda baba mu Rwanda cyangwa abanyarwanda baba mu mahanga,abanyamahanga baba mu rwanda,cyangwa abana babo bavukiye mu Rwanda bataye ibyangombwa by’urugendo byabo.
Ngomba kwishyura amafaranga angahe kugira mbashe gusaba iyi serivisi?
Iyi serivisi ntiyishyurwa.
Iyi dosiye itunganywa mu gihe kingana gute?
Iyi dosiye itunganywa mu munsi 1.
Ni ibiki bisabwa kugira umuntu abashe gusaba urwandiko rw’urugendo rwihutirwa
Ushobora gukenera ibyangombwa by’irangamimerere nka nomero y’indangamuntu,nomero y’indangamuntu y’umunyamahanga,nomero ya pasiporo cyangwa nomero y’ifishi y’umwenegihugu bitewe nawe.
Nizihe nyandiko zunganira zishobora gukenerwa?
Imigereka y’ubushake iba irimo icyemezo cyo gutura,icyemezo cy’ubwenegihugu bw’u Rwanda,ifoto ya pasiporo,icyemezo cy’ibyabuze cyatanzwe na polisi,icyemezo cyo gutaha ku bushake n’izindi nyandiko zunganira/zishimangira.
Ndi gushaka gusaba urwandiko rw’urugendo rwihutirwa,ariko iyo nongeyeho ifoto,bahita bampa ubutumwa buvuga ko idahuye n’ingano n’imiterere yemewe.Mwamfasha gute?
Ingano y’inyandiko zunganira igomba kongerwaho mu miterere ya PDF kandi ntigomba kurenza ingano ya 500KB. Niba inyandiko zawe zujuje ibisabwa ukaba ukiri guhura nicyo kibazo,wakwandikira support@irembo.com ugahabwa ubufasha.