Iyi serivisi ifasha abanyamahanga gusaba inyandiko y’urugendo yihutirwa. Serivisi itangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).
Igihe cyo gutunganya: iminsi 7, Igiciro: Giterwa n’ubwoko bw’inyandiko y’urugendo usaba
Ibisabwa mbere:
Usaba agomba kubanza kuvugana na DGIE mbere yo gusaba iyi serivisi
Usaba agomba kuba afite nomero ya pasiporo
Usaba agomba kugira nomero ya telefone na/ cyangwa aderesi ya imeyili bikora
Kurikiza iz ntambwe zo gusaba inyandiko y’urugendo ku munyamahanga:
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma munsi ya “Abinjira N’abasohoka,” ukande kuri Icyangombwa cy’inzira cy’umunyamahanga.
2. Kanda kuri saba.
3. Uzuza amakuru y’usaba hanyuma ukande kuri “Ibikurikira” kugira ngo ukomeze.
4. Emeza ko amakuru watanze ari yo, shyiramo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, kanda akamenyetso ko kwemeza, hanyuma ukande kuri “Ohereza”..
5. Nomero yo kwishyura (intangizwa na 88….) izahita itangwa kugira ngo wishyure. Kanda hano umenye uburyo butandukanye bwo kwishyura
Icyitonderwa: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza ukoresheje IremboGov, usaba azahabwa ubutumwa bumumenyesha buturutse ku DGIE bumusaba kujya ku biro byabo kugira ngo ahabwe amabwiriza ajyanye n’ubusabe bwe.


