Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Gusubirana ubwenegihugu nyarwanda

Iyi serivisi ifasha abantu bafite ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko gusaba gusubizwa ubwenegihugu bari basanganywe batari bagifite nyuma yo kubureka.

Igihe cyo gutunganya dosiye: iminsi 180,  Igiciro: 5,000 rwf

Ibisabwa mbere yo Gutangira Gusaba:

  • Abasaba iyi serivisi bashobora gusaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov cyangwa bagasura umukozi w’Irembo ubegereye kugira ngo babafashe.

  • Abasaba bagomba kuba bafite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nimero ya telefone cyangwa imeyili bikora neza.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe “Gusubirana ubwenegihugu nyarwanda”

  1. Sura www.irembo.gov.rw  hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri "Gusubirana ubwenegihugu nyarwanda".

  1. Kanda kuri Saba.

  1. Wuzuze amakuru y’usaba ukande ahabugenewe kugira ngo winjize ibisabwa (* bisobanura amakuru asabwa y’ingenzi).

  1. Shyiraho inyandiko zisabwa zose mu buryo bukwiriye n'ingano ikwiriye, hanyuma ukande 'Ibikurikira' kugira ngo ukomeze.

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.

  2. Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”. 

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bwo gusubizwa buturutse mu Ibiro Bikuru Bishinzwe ’Abinjira n’Abasohoka bubamenyesha ko bagomba kugana ibiro byabo kugira ngo bahabwe amabwiriza akurikiraho yerekeye ubusabe bwabo.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.