Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Kwishyura gusaba ubwenegihugu

Iyi serivisi ifasha abakoresha kwishyura amafaranga ajyanye n’ubusabe bw’ubwenegihugu, harimo amafaranga yo gusaba n’ayo gutanga ubwenegihugu.

Serivisi itangwa na Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE), kandi igiciro giterwa n’impamvu y’ubusabe.

Ibisabwa mbere:

  • Abasaba bashobora kuba bafite konti ya Irembo cyangwa batayifite

  • Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti kuri IremboGov

  • Usaba agomba kugira nomero y’icyangombwa ki muranga (Indangamuntu cyangwa Pasiporo)

  • Usaba agomba kugira nomero ya telefoni na imeyili bikora

  • Usaba agomba kuba yaratanze ubusabe bw’ubwenegihugu ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kugirango yemererwe gutangira kwishyura 


Kurikiza izi ntambwe zo kwishyura ubusabe bw’ubwenegihugu:

  1. Sura www.irembo.gov.rw hanyuma ukande kuri Injira  kugira ngo utangire gusaba iyi serivisi.

  1. Munsi ya “Abinjira n’Abasohoka”, kanda kuri “Ubwenegihugu bw’u Rwanda”

  1. Hitamo “Kwishyura Ubusabe bw’Ubwenegihugu” munsi ya “Ubwoko bw’Icyifuzo”, hanyuma ukande kuri “Saba”.


  1. Uzuza amakuru y’usaba, ukande ahari umwanya urimo ubusa ushyiremo amakuru asabwa ( bisobanura amakuru ategetswe gutangwa).


5. Shyiramo amakuru yo kwishyura uhitamo “Ubwoko bw’ubusabe” na “Impamvu y’ubusabe”, hanyuma ukande kuri “Ibikurikira” kugira ngo ukomeze.


6. Emeza ko amakuru watanze ari yo, shyiramo nomero ya telefone na/ cyangwa aderesi ya imeyili, kanda akamenyetso ko kwemeza, hanyuma ukande kuri “Ohereza”.

7.  Nomero yo kwishyuriraho (intangizwa na 88….) izahita itangwa kugira ngo wishyure, hanyuma ukande kuri “Kwishyura”.

8. Usaba ahitamo uburyo bwo kwishyura. Kugira ngo ubone andi makuru ajyanye n’uburyo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa: Nyuma yo kwishyura ubusabe bwawe, usaba agomba kwegera ibiro by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kugira ngo ahabwe amabwiriza akurikira.






Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.