Iyi serivisi yemerera abayikoresha kwishyurira serivisi zisaba kureka ubwenegihugu. Dosiye zisaba kureka ubwenegihugu zoherezwa mu biro bya DGIE (Ibiro by'Igihugu bishinzwe Abinjira n'Abasohoka), Komisiyo Nkuru zihagarariye U Rwanda, cyangwa muri ambasade zihagarariye U Rwanda.
Iyi serivisi itangwa n’ibiro by’igihugu bishinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE). Igiciro cya serivisi ni 150,000RWF.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo.
Usaba agomba kuba afite nimero y’indangamuntu
Usaba agomba kuba afite nimero ya telefoni cyangwa imeyili (Email) ikora.
Usaba serivisi agomba kuba yaratanze ubusabe bwo kwamburwa ubwenegihugu mu biro by'Igihugu bishinzwe Abinjira n'Abasohoka (DGIE), akaba yemerewe gutangira gahunda yo kwishyura.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe kwishyurira kureka ubwenegihugu nyarwanda.
Sura www.irembo.gov.rw. hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Ubwenegihugu bw’u Rwanda”.
Hitamo “Kwishyurira kureka ubwenegihugu nyarwanda”.
Kanda “saba”.
Uzuza Amakuru y’usaba, uhite ukanda ibikurikira.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili maze ukande kuri Emeza.
Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...). Kugira ngo wishyure, kanda kuri “Ishyura”.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Kumenya byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa: Nyuma yo kwishyurira ubusabe bwawe,usaba agana Ibiro by’igihugu bishinzwe abinjira n’abasohoka kugira ahabwe andi mabwiriza akurikira.



