Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunzwe kubazwa mu kwishyurira gusaba ubwenegihugu

Iyi serivisi yemerera abayikoresha kwishyurira serivisi zisaba ubwenegihugu. Ibi birimo kwishyurira gusaba ubwenegihugu ndetse no kwishyurira guhabwa ubwenegihugu. Dosiye zisaba ubwenegihugu zoherezwa mu biro bya DGIE (Ibiro by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n'Abasohoka), ndetse na ambasade zihagarariye U Rwanda.



Ibikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa mu gusaba kwishyurira gusaba ubwenegihugu:


  1. Ngomba kwishyura amafaranga angahe kugira mbashe kwishyurira gusaba ubwenegihugu?


Igiciro giterwa  n’impamvu y’ubusabe.


  1. Ese ngomba kuba mfite konti y’Irembo kugira mbashe kwishyurira gusaba ubwenegihugu?


Ushobora gusaba iyi serivisi waba ufite cyangwa udafite konti y’Irembo.


  1. Ndi umunyamahanga  uba mu rwanda,nkaba nshaka gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda. Ese iyi niyo ntambwe ya mbere y’ubusabe?


Oya,mbere yo gutangira ubusabe bwo kwishyurira gusaba ubwenegihugu,ugomba kubanza kohereza ubusabe bw’ubwenegihugu ku Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n'Abasohoka.


  1. Dosiye yo kwishyurira gusaba ubwenegihugu itwara igihe kingana gute?


Igihe cyo gutunganya dosiye giterwa n’impamvu y’ubusabe


  1. Nshaka kwishyurira ubusabe bwanjye bwo gusaba ubwenegihugu,ariko ntabwo nzi uko bikorwa.


Ku rubuga IremboGov,hari uburyo butandukanye bwo kwishyura buhari,abasaba bashobora guhitamo uburyo bubanogeye. Kanda hano ubashe kureba uburyo butandukanye buhari bwo kiwshyura uhitemo ubukunogeye.


  1. Nakoze ikosa nishyurira kabiri ubusabe bumwe.Nabigenza nte?


Wakwandikira support@irembo.com cyangwa ugahamagara 9099 ugahabwa ubufasha kuri iki kibazo cyangwa ikindi wahura nacyo.





Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.