Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wakwishyura serivisi kuri IremboGov


  1. Igihe n’Uburyo bwo Kwishyura Serivisi

  2. Amahitamo 1 : Kwishyura ako kanya nyuma yo gutanga ubusabe bwawe

  3. Uburyo bwo kwishyura wakoresha

  4. Amahitamo 2 : Kwishyura nyuma


Nubwo zimwe muri serivisi z’IremboGov zitishyurwa, izindi zisaba kwishyura mbere y’uko ubusabe bwawe butunganywa.

Niba uri gusaba serivisi igomba kwishyurwa, uzahabwa kode yo kwishyuriraho igihe usoje ubusabe bwawe.

Ntushoboye kwishyura ako kanya? Ntugire impungenge! Muri iyi mfashanyigisho, turakwereka uburyo 2 wakoresha wishyura serivisi, harimo:

  • Kwishyura ako kanya nyuma yo gutanga ubusabe, n’

  • Uburyo washakisha ubusabe bwawe wamaze gutanga ukaba wakwishyura nyuma.


  1. Igihe n’Uburyo bwo Kwishyura Serivisi

    Ushobora kwishyura ako kanya nyuma yo gutanga ubusabe bwawe, cyangwa ukazishyura nyuma. Icy’ingenzi n’ukwishyura kode yo kwishyuriraho igifite agaciro.

    kode yo kwishyuriraho : Ni kode yihariye uhabwa hakoreshejwe amakuru yawe (nomero ya telefone cyangwa imeyili) watanze igihe watangaga ubusabe. Iyo kode ni yo ikoreshwa mu kwishyura.

  2. Amahitamo 1 : Kwishyura ako kanya nyuma yo gutanga ubusabe

Niba ukiri kuri IremboGov nyuma yo gutanga ubusabe bwawe, dore uko wahita wishyura :

Intambwe ya 1 : Umaze gutanga ubusabe, Uhita ubona uburyo wakurikiza kugira ngo wishyure. Uzahita ubona kode yo kwishyuriraho (itangizwa na “88…”). Kandi unayihabwa mu butumwa bugufi cyangwa imeyili(niba wayitanze).

Intambwe ya 2 : Kanda ahanditse Ishyura urikubona munsi ya kode yo kwishyuriraho wahawe.




C) Uburyo bwo kwishyura wakoresha

  1. Ku bakoresha MTN Mobile Money, hari uburyo bubiri: 

  • Kanda *182*3*7*kode yo kwishyuraho# ukurikize amabwiriza wahawe kuri telefone.

  • Ishyura ako kanya na MTN MoMo ukanda kuri Ishyura aho uhita ubona ubutumwa bwemeza ko amafaranga yatanzwe.


  1. Ku bakoresha Airtel Money, hari uburyo bubiri: 

  • Kanda *182*4*5*1*kode yo kwishyuriraho# ukurikize amabwiriza wahawe kuri telefone.

  • Ishyura ako kanya na Airtel Money ukanda kuri Ishyura aho uhita ubona ubutumwa bwemeza ko amafaranga yatanzwe.                    


  1. Banki ya Kigali (BK) ifite uburyo butandukanye bwo kwishyura:

  • Ushobora kugana ishami cyangwa aba ejenti ba BK bakwegereye.

  • Ushobora kwishyura ukoresheje Apurikasiyo ya BK cyangwa BK kuri murandasi.

  1. Banki ya I&M

  • Ushobora kugana ishami rya banki rikwegereye.

  • Ushobora kwishyura ukoresheje Apurikasiyo ya BK.

  1. Banki ya Ecobank

  • Ushobora kugana ishami rya banki rikwegereye.


  1. Apurikasiyo ya USSD ya GT Bank

  • Ushobora kwishyura ukoresheje kode ya USSD ya GT Bank ukanze *600# ukurikize amabwiriza.

  1. VISA cyangwa Mastercard: Ubu ni uburyo bwo kwishyurira kuri murandasi. Wahitamo imwe muri aya makarita, ugashyiramo ibisabwa maze ugakanda kuri Ishyura.

Nta mafaranga y'inyongerawishyura ushobora kwishyura mu Mafaranga y'u Rwanda (Rwf) cyangwa mu Dorari ya Amerika (USD).




  1. Amahitamo 2 : Kwishyura nyuma

Ntago wishyuye ako kanya? Nta kibazo! Ushobora gusubira inyuma ukishyura igihe cyose mbere y'uko kode  yo kwishyuriraho irangira.


Dore uko bikorwa :


Intambwe ya 1: Sura www.irembo.gov.rw  hanyuma ukande ahanditse “ Shaka dosiye”.

Intambwe ya 2Shyiramo  kode yo kwishyuriraho mu ishakiro maze ukande kuri gushakisha dosiye.



Intambwe ya 3: Numara kubona ubusabe bwawe, reba amakuru hanyuma ukande ahanditse ishyura

.


Intambwe ya 3: Hitamo uburyo bwo kwishyura wifuza gukoresha (reba uburyo bwo kwishyura buboneka) Hanyuma wuzuze ibisabwa kugira ngo wishyure.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.