Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wakwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga

Iyi serivisi nkoranabuhanga ifasha abayikoresha kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, no kohereza dosiye kuri Polisi y’Igihugu (RNP). Intego y’iki kizamini ni ugusuzuma ubumenyi bw’usaba uruhushya mu mategeko, ibyapa ndetse n’ibimenyetso by’umuhanda. Usaba ashobora guhitamo gukorera ikizamini mu kinyarwanda, icyongereza, n’igifaransa. Ashobora no guhitamo gukorera ikizamini kuri mudasobwa cyangwa ku rupapuro.

Guhabwa serivisi bisaba umunsi 1 w’akazi ku giciro cya 5,000 Frw. Kode yo kwishyuriraho icyura igihe nyuma y’amasaha 8 mu gihe uwiyandikishije atishyuye.

Icyitonderwa: Iyi serivisi ikorera ku myanya yatanzwe, aho imyanya yatanzwe ku munsi iba ibaze; uje mbere ni we ubona umwanya. Mu gihe umwanya wifuje utabonetse, ushobora guhitamo indi tariki ifite umwanya. Ukimara kwishyurira ikizamini, uhita uhabwa umwanya ndetse n’itariki, isaha, n’aho ikizamini kizakorerwa. 

Ibikenewe:

  • Usaba ashobora guhabwa iyi serivisi, yaba afite cyangwa adafite konti kuri IremboGov.

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu nyarwanda.

  • Usaba agomba kuba afite imyaka 16 no hejuru.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora. Musabwa kudakoresha nomero ya telefone y’undi muntu kugira ngo mutabura amakuru y’ingenzi.


Icyitonderwa: Pasiporo n’ibyemezo bisimbura indangamuntu ntibihagije kugira ngo wiyandikishe mu kizamini.

Kurikira izi ntambwe zoroshye kugira ngo wiyandikishe:

  1. Gana urubuga rw’Irembo www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.



  1. Hitamo “Kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo” maze ukande kuri Saba.


  1. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi (nomero y’indangamuntu) ndetse n’Ibijyanye n’ikizamini (uburyo bwo gukora ikizamini, ururimi, akarere, itariki, isaha, n’ikigo). Amakuru yawe ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  2. Kanda Ibikurikira maze ukomeze. 

  1. Shyiramo nomero ya telefone/imeyili.

  2. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili, urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza

  3. Kode yo kwishyura (88…) ihita itangwa ngo wishyure, kanda kuri Ishyura.

 

Uko wakwishyurira serivisi

Gusaba serivisi kuri IremboGov biza mu buryo butatu: Gusaba, Kugenzura, ndetse no Kwishyura. Iyi nyandiko irakwereka intambwe ya gatatu mu gusaba ari yo kwishyura. Uwasabye serivisi kuri IremboGov ashobora kwishyura muri izi nzira:

1. Nyuma yo gusaba dosiye, usaba yoherezwa kode yo kwishyuriraho. Usaba ahitamo uko yifuza kwishyura: nta interineti (MTN, Airtel, cyangwa BK) cyangwa kuri murandasi (VISA cyangwa MasterCard).

  1. Ku bakoresha MTN Mobile Money, hari uburyo bubiri: 

  • Kanda *182*3*7*kode yo kwishyura# ukurikize amabwiriza wahawe kuri telefone.

  • Ishyura ako kanya na MTN MoMo ukanda kuri Ishyura aho uhita ubona ubutumwa bwemeza ko amafaranga yatanzwe.

  1. Ku bakoresha Airtel Money, hari uburyo bubiri: 

  • Kanda *182*4*5*1*Bill ID# ukurikize amabwiriza wahawe kuri telefone.

  • Ishyura ako kanya na Airtel Money ukanda kuri Ishyura aho uhita ubona ubutumwa bwemeza ko amafaranga yatanzwe.

ICYITONDERWA: Nomero ya telefone igomba kuba ifite konti ya MoMo ikora (ku bakoresha MTN) cyangwa konti ya Airtel Money (ku bakoresha Airtel) ifite amafaranga asabwa n’iyi serivisi. Usaba serivisi azasabwa gushyiramo PIN ya MoMo.


Kurikiza aya mabwiriza:


Iyo PIN nyayo ishyizwemo, serivisi ihita yishyurirwa.

  1. Banki ya Kigali (BK) ifite uburyo butandukanye bwo kwishyura:

  • Ushobora kugana ishami cyangwa aba ejenti ba BK bakwegereye.

  • Ushobora kwishyura ukoresheje App ya BK cyangwa BK kuri murandasi.

  1. VISA cyangwa Mastercard: Ubu ni uburyo bwo kwishyurira kuri murandasi. Wahitamo imwe muri aya makarita, ugashyiramo ibisabwa maze ugakanda kuri Ishyura

 

2. Usaba yoherezwa ubutumwa ko serivisi yishyuriwe ndetse agahabwa nomero ya dosiye imufasha gukurikirana aho dosiye igeze ku rubuga.

3. Mu gihe habayeho gutinda kwishyura, kode yo kwishyuriraho icyura igihe. Uzasabwa kongera kwiyandikisha.


ICYITONDERWA: Nta mafaranga y’inyongera asabwa kuri serivisi z'Irembo mu gihe hakoreshejwe uburyo bwo kwishyura bwavuzwe haruguru. Ushobora kwishyurira serivisi mu mafaranga (Frw) cyangwa amadolari ($).

 

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba yoherezwa SMS/imeyili byemeza amatariki n’ikigo cy’ikizamini. Basabwa kuboneka ku munsi w’ikizamini.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.