Iyi serivisi ifasha abayikoresha gusaba kongera igihe cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw'agateganyo, rurangira nyuma y’umwaka uhereye igihe amanota yasohokeye. Gusaba kongera igihe bikorwa byibuze mu minsi 7 mbere y'uko uruhushya rurangira.
Iyi serivisi itangwa na Polisi y’U Rwanda (RNP).
Ibisabwa mbere yo gusaba
Usaba agomba kuba afite indangamuntu ihuye n’uruhushya rwe rw’agateganyo.
Usaba agomba kuba afite uruhushya rw’agateganyo rwamaze guta agaciro(PDL).Menya ko mu gihe uruhushya rw’agateganyo rucyuye igihe rwatakaye cyangwa rwabuze, usaba asabwa kubanza gusaba kongererwa uruhushya rw’agateganyo, maze akabona gusaba kopi yarwo.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba kongera uruhushya rw’agateganyo:
Gana www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, maze ukande kuri Kongera igihe cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Hitamo serivisi wifuza ari yo “Kongera igihe cy’uruhushya rw’agateganyo” maze ukande kuri Saba.
Shyiramo Umwirondoro w’usaba ndetse n’Umwirondoro wa dosiye. Amakuru y’usaba ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
Kanda Ibikurikira maze ukomeze.
Icyitonderwa:
Uhabwa ubutumwa bukurikira mu gihe usabye kongera igihe kandi uruhushya rwawe rwa agateganyo rugifite agaciro
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
Kode yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Wakishyura ukoresheje uburyo butandukanye bukoresha ku Irembo.
Usaba ahitamo uburyo bwo kwishyura. Kanda hano urebe andi makuru ku buryo bwo kwishyura.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura kuri IremboGov, wohererezwa ubutumwa bugufi/imeyili bukumenyesha ko ubwishyu bwawe bwagenze neza kandi ko ushobora gukuramo uruhushya rwawe unyuze kurubuga rw’IremboGov.



